Albert Nsengimana yavutse mu muryango w’abana icyenda ariko arokoka ari we wenyine nyamara abishwe barivuganywe n’abakabaye umuryango we kuko harimo ba nyirarume, babyara be, abaturanyi n’abandi.
Uyu mugabo yavuze ko igiteye agahinda kuri we ari uko abamaraga kwica bakuru be bahitaga bashyikiriza ubutumwa nyina.
Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze mu kiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Mata 2022.
Nsengimana yatangaje ko umubyeyi we yamwijyaniye ahantu hanyuranye kugira ngo yicwe ari naho yakuye inganzo yo kwandika igitabo “Ma mère m’a tué” nyuma y’uko abavandimwe be bose bari bamaze kwicirwa mu maso ye.
Yasobanuye uburyo yasimbutse urupfu rukomeye inshuro nyinshi aho yajyanwaga n’ababyara be kwicwa, ndetse n’abo mu muryango wo kwa mama we cyane ko yavutse ku mubyeyi w’Umuhutu ari we nyina ndetse na se wari Umututsi.
Yasobanuye ko uretse kuba yarabonye abavandimwe be bicwa urw’agashinyaguro, byamubereye agahomamunwa nyuma yo kubona ko nyina umubyara amujyanye ahantu harenga hatatu kugira ngo bamuhitane.
Ati “Nari nabyakiriye ndetse nabyemeye, ndategereza ko baza kunyica. Twahamaze umwanya muto ariko nareba mama na mubyara wanjye nkavuga nti muri abagome, Imana namwe izabahana.”
Yakomeje agira ati ““Numvise induru nca mu ntoki ndirukanka ngerageza gushaka inzira ariko ngeze mu rutoki nsanga abantu bagera kuri batanu nabo bari bamaze gukomeretswa bikomeye, ngira ngo mbaguyemo (Interahamwe). Nageze aho ndahagarara nsanga ni marume bari bazanye ngo anyice na we basubiranyemo na bene wabo bamutera icumu. Nahise nsubirayo njya kureba mama ndabimwereka kuko narimaze kwizera ko ntagipfuye.”
Nyuma yo kugeza nyina kuri Nyirarume wari wapfuye ngo yahise atekereza kwiruka ariko agiye kwirukanka amufata akaboko amuhereza mubyara we ngo umujyane ahandi bamwice.
Yakomeje ati “Iminsi yaricumye mba mu bihuru kugeza ubwo Inkotanyi zigeze iwacu mu yahoze ari Kibungo. Ubundi icyari Kibungo batwishe vuba batwica nabi ariko Inkotanyi ziradukiza. Muri ibyo byose nanyuzemo mama wanjye ntiyigeze angirira imbabazi ahubwo nishimye ari uko tubonye abantu batangiye kurwanya Interahamwe.”
Yavuze ko Inkotanyi zamusanganye n’abana batatu ariko icyamushimishije ari uburyo abasirikare wabonaga bafite morale ku buryo nubwo yari umwana, yumvaga yabatwaza imbunda.
Ati “Icyo gihe nari mfite umujinya nkumva yayinyigisha kugira ngo nzarase abanyiciye, icyo gihe numvaga nahera kuri mama, babyara banjye na ba marume.”
Yagaragaje ko RPF yarwaniye ko Abanyarwnda bongera bakabana ari nayo mpamvu kuri ubu nyuma y’imyaka 28 ishize ariko abanyarwanda babana kandi mu bumwe n’ubwiyunge.
Ku birebana n’ishuri yavuze ko yize ibintu mu buryo bugoye ariko akigira ku muhigo wo guharanira kuba umugabo ngo atazaba imbwa kandi se umubyara yari umugabo.
Ati “Ndashimira Leta yatumye nongera kubana n’abanyiciye kuko mbabwije ukuri iyo hataba Leta mba narabishe bose. Kubona ntagira papa, singire murumuna wanjye na mukuru wanjye simbyishimiye ariko kubera Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yarabinshoboje.”
Yavuze ko abavuga ko abahutu baba barishwe muri Jenoside baba bakina ku mubyimba abayirokotse kuko abenshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri gereza kubera ibyaha bya Jenoside.
Ati “Nibura nabo barabafite kandi baranabasura muri zagereza, none se twebwe turabasura he? Nubwo bitoroshye, ndababarira kugira ngo nubake igihugu cyanjye.”
Kuri ubu Nsengimana Albert akora muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi MINEMA nk’Umujyanama mu bya tekiniki (Technical Advisor).
Nsengimana yavuze ko nubwo igitabo cye cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa ariko afite gahunda yo kugishyira no mu zindi ndimi zirimo n’Icyongereza n’Ikinyarwanda kugira ngo n’abatumva Igifaransa bazabashe kumenya byimbitse ubuzima bwe bwite mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikubiye muri icyo gitabo muri rusange.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!