Kubera iterambere, byinshi mu bihugu by’i Burayi bigira amashuri n’ibigo byita ku bana bakivuka, bigakorwa n’abanyamwuga bafasha umwana kwiyubakamo ubushobozi buzatuma aba umuntu w’ingenzi mu mikurire ye.

Ni ibintu bitandukanye muri Afurika nubwo Leta y’u Rwanda yatangiye guhindura iyo migirire, ishyira imbaraga mu kubaka amarerero hirya no hino mu gihugu aho ababyeyi bashobora gusiga abana babo bato, bagahabwa ubumenyi butandukanye.

Nyirimana amaze kugera mu Rwanda yashinze umuryango yise ‘I.D.E (Initiative pour le Développement de l'Enfant), afite intego ya mbere yo gutanga amahugurwa ku bantu bashaka kugira ubumenyi mu kwita ku bana bato, kuva umwana akivuka kugera ku myaka itatu.

Yavuze ko ukurikije uburyo abana bato bitabwaho henshi mu ngo zo mu Rwanda, bitabubakamo ubushobozi buhagije bwo gukura neza.

Ati “Buri muntu wese urera umwanya yakwiriye kugira ubumenyi bw’uwo mwana kuko mu myaka yo hasi niho umwana agwingirira mu ntekerezo ntabashe kwiremamo ubushobozi buzatuma ashobora ku ishuri.

“Rimwe na rimwe wa muntu dusigira umwana, hari ubwo na we aba atazi icyo ari bumukorere, akaba azi ko ari ukumugaburira gusa, kumuhindurira no kumucunga ko arwaye cyangwa atarwaye ariko hari ibintu bituma umwana amererwa neza mu myidagaduro ye, mu mikurire ye no kumureba ngo ubimufashemo utamuhutaje.”

Mu gihe hirya no hino mu bihugu biteye imbere kurera abana ari umwuga utunze abawukora kandi bakawukora kinyamwuga, Nyirimana avuga ko atari ko bimeze henshi muri Afurika.

Ati “Dushaka guhugura wa muntu urera umwana kugira ngo bibe umwuga nk'uko kubaza ari umwuga, na wa wundi urera umwana namenye icyo agomba gukora. N’umubyeyi kandi turamushishikariza kumenya icyo asaba wa wundi urera umwana.”

Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, niho Nyirimana na bagenzi be bashinze uyu muryango unafite ishuri rirera abana, kugira ngo abashaka kureba uko abana bitabwaho n’ibikwiriye kubakorerwa babonereho.

Amahugurwa ahabwa abakora mu marerero asanzwe dore ko bafitanye ubufatanye n’amwe mu marerero ya Leta, hakaba n’abajya guhugurwa bashaka kwita ku bana babo cyangwa se abashaka kubikora nk’akazi k’umwuga.

Ati “Twabitangiye mu 2015, tugenda gahoro gahoro tuganira n’abayobozi, ababyeyi, ibigo birera abana […] gusa ntabwo turagera ku nshingano zacu zo kugira ngo umuntu urera umwana abe umunyamwuga kandi abigiremo impamyabushobozi.”

Girabana Stella Nicole, umwe mu bahuguwe na IDE akanahabona akazi, yavuze ko ubumenyi yahawe bwamufashije kumenya neza icyo umwana akenera bitewe n’imyaka ye.

Ati “Namenye ko umwana yifitemo ubushobozi bijyanye n’ikigero arimo, ku buryo nk’umureberera ngomba kureba icyo akeneye , nkamenya icyo namushyiriraho muri ya mikino imufasha gushaka ibirimo, ngo abashe kwimenya uwo ariwe.”

Girabana yavuze ko atari ngomba ko buri gihe umubyeyi yerekera umwana ibyo akwiriye kumenya, ahubwo ngo hari uburyo we ubwe yamushyiriraho uburyo yivumburira igikwiriye n’ikidakwiriye.

Ati “Abamurera bashobora kumwemereka inzira yo kunyuramo batabimukoreye ahubwo bamushyiriraho ibimufasha muri iyo mikurire ye.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana kuva akiri muto kugeza abaye umuntu ushobora kugira icyo yimarira, akakimarira umuryango n’igihugu muri rusange.

Iki cyerekezo ni cyo cyashibutsemo gahunda y’amarerero y’abana azwi nka ECD [Early Childhood Development Centers] yakwirakwije hirya no hino mu gihugu.

Hagaragajwe ko umwana ashobora kugira ibyo yivumburira bitabaye ngombwa ko abibwirizwa n'ababyeyi
Hagaragajwe ko umwana ashobora kugira ibyo yivumburira bitabaye ngombwa ko abibwirizwa n'ababyeyi
Mu myaka irindwi ishize, Nyirimana agaragaza ko hakiri byinshi byo kunoza ngo uburezi bw'abana bato mu Rwanda burusheho gutungana
Mu myaka irindwi ishize, Nyirimana agaragaza ko hakiri byinshi byo kunoza ngo uburezi bw'abana bato mu Rwanda burusheho gutungana
Bamwe batangiye guhabwa impamyabushobozi zibemerera gutangira kwita ku bana bato nk'umwuga
Bamwe batangiye guhabwa impamyabushobozi zibemerera gutangira kwita ku bana bato nk'umwuga
Marie-Thérèse Nyirimana avuga ko hakenewe imbaraga kugira ngo gahunda yo kwita ku bana b'incuke ikomeze gusigasirwa
Marie-Thérèse Nyirimana avuga ko hakenewe imbaraga kugira ngo gahunda yo kwita ku bana b'incuke ikomeze gusigasirwa