00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko REG yakemuye ibura ry’amashanyarazi i Bugesera mu mishinga yatwaye miliyoni 247 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 November 2018 saa 11:27
Yasuwe :

Ubuhamya bw’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, bushimangira ko amavugurura yakozwe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), yakemuye ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyari kibahangayikishije.

Bugesera igizwe n’imirenge 15, yari isanzwe igaburirwa amashanyarazi na sitasiyo ya Mont Kigali ariko bigateza ibibazo by’ibura n’icikagurira rya wo mu mirenge ya Nemba, Shyara n’indi iri kure.

Muri aka Karere kagizwe n’imirenge iri mu cyaro, iyo amashanyarazi yaburaga, byari ingorabahizi kumenya impamvu n’aho yaburiye, bigatuma abakozi ba REG basiragira bashakisha n’abaturage akazi kagaharara.

Umuyobozi w’ishami rya REG rya Bugesera, Kalisa Rosine, yabwiye IGIHE ko ibyo bibazo byatumye batangiza imishinga ibiri yatwaye miliyoni 247 Frw kugira ngo bikemurwe.

Iyo mishinga yakozwe hagati ya Nyakanga na Nzeri uyu mwaka, Kalisa yavuze ko yafashije ‘kurushaho gutanga serivisi nziza kuko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyakemutse’.

Umushinga umwe watwaye miliyoni 175 Frw, ni uwo kunganira umuyoboro mugari uturuka kuri sitasiyo ya Mont Kigali.

Byabaye ngomba ko bafatira ku muyoboro wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, ugaburira imirenge ya kure, uwa Mont Kigali utagaburiraga uko bikwiye.

Kalisa yavuze ko ‘Ibi byongereye Megawatt(MW) 1,8 zisanga MW 7,7 zari zisanzwe bityo bigabanya ikibazo cy’abawuburaga batuye mu mirenge ya kure.’

Yagize ati “Iyo abafatabuguzi bacu bose batangiraga gukorera rimwe mu masaha y’ijoro cyane cyane, Sitasiyo ya Mont Kigali yahitaga ivaho kubera kuremererwa.”

Aka karere kandi gafite ibyuma biringaniza amashanyarazi (Transformer) bisaga 267, byari ingorabahizi kumenya impamvu igihe umuriro wabaga ubuze, niba ari nk’igisiga kiguye ku muyoboro cyangwa urutsinga rwacikiye ahantu.

REG yahise itangiza undi mushinga wa miliyoni 72 Frw wo kwifashisha ibyuma bitatu by’ikoranabuhanga rigenzura ibibazo byabaye mu muyoboro mugari, byitwa ‘Autorecloser’ bifasha kumenya agace gafite ikibazo.

Kalisa ati “Ubu ibibazo byose bibaye ku muyoboro tubasha kubikurikirana byihuse. Mbere, iyo umuriro waburaga byadusabaga kuzenguruka Akarere kose, dushakisha icyabiteye, tukahabona bitwaye nk’umunsi wose ariko ubu hahita higaragaza, ntibigire n’ingaruka ahandi.”

Uretse kurinda ko akarere kose kabura umuriro no kwerekana aho ikibazo kiri byihuse, Autorecloser ihita inerekana n’uburyo bwo kugikemura.

Uretse kandi kugabanya umutwaro kuri REG ndetse no ku bafatabuguzi b’i Bugesera binubiraga ko amashanyarazi ari make cyangwa yabuze, iyi mishinga yarengeye akazi k’abaturage kahagararaga, nk’uko babitangarije IGIHE.

Bimenyimana Ibrahim, ukora ku cyuma gisya ibinyampeke yagize ati “Abaturage bazaga gushesha bakahirirwa umuriro wagiye ariko aho bamariye kubivugurura, urabona ko nta mirongo ihari kubera ko umuriro wiyongereye.”

Nshimiyimana Justin nawe ukora ku cyuma gisya, mu Murenge wa Shyara, yavuze ko mbere nta muriro uhagije babaga bafite, uwabaga uhari utahagurutsaga imashini nyinshi.

Ati “Mbere twahuraga n’ikibazo cyo kubura umuriro bya hato na hato ariko ubu cyarakemutse kuko batuzaniye ibikoresho bihagije. Ntabwo wari gushyiraho ibyuma bine ariko ubu ibyo washyiraho byose birahaguruka.”

Umwe mu bakora akazi ko gusudira mu Murenge wa Ruhuha yagize ati “mbere twatangiraga gukora ukumva uragabanutse ariko ubu ntibikibaho. Niyo ubuze, kiba ari ikibazo cyo kugenda cya rusange ku buryo utavuga ko giterwa n’uko ari mucye.’

Imibare itangwa na REG igaragaza ko ubu ingo zifite amashanyarazi i Bugesera ari 44 371, zingana na 44,40% naho mu Rwanda hose izisaga 48.6% nizo zifite amashanyarazi ariko intego ni uko mu 2024 buri rugo mu Rwanda ruzaba ruyafite.

Abafite ibyuma bisya ntibakibura umuriro
Abatuye mu Murenge wa Nyarugenge basigaye bakoresha imashini zisatura imbano nta kibazo
Abatuye mu Murenge wa Shyara ntabwo bakibura umuriro bya hato na hato
Autorecloser imwe yashyizwe i Ntarama
Bimenyimana Ibrahim, ukora ku cyuma gisya ibinyampeke yavuze ko imitangire ya serivisi isigaye yoroshye kuva bakwegerezwa amashanyarazi
Kalisa Rosine ari gusobanura uko Autorecloser ikora
Nshimiyimana Justin nawe ukora ku cyuma gisya mu Murenge wa Shyara
REG yahisemo gukura umuriro ku muyoboro wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, iwambutsa Akanyaru
Umuyobozi w'ishami rya REG rya Bugesera, Kalisa Rosine, yavuze ko aya mavugurura yakemuye ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages