Mu rwego rwo guhangana n’iyi nkongwa ku buryo burambye, hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ryifashisha telefone n’imitego yabugenewe mu kuyihashya.
Uyu mutego ukozwe nk’akadobo gapfundikiye ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho muri hegitari ebyiri ushobora gukurura ikinyugunyugu cy’ikigabo ari nacyo gituma nkongwa zororoka, kikaza kikawugwamo gisangamo ikinini gituma gihita gipfa.
Iyo uwakoresheje umutego amaze kumenya umubare runaka w’ibinyugunyugu bibyara nkongwa byaguyemo, anasura uwo murima agafata amafoto, nyuma agakora raporo ngufi akoresheje application yitwa FAMEWS (Fall Armyworn Monitoring Eary Warning System mobile phone application).
Iyi application yashyizwe muri telefoni ye igezweho ‘smartphone’, imufasha kohereza ayo makuru ku bashinzwe iby’ubuhinzi bakamenya icyakorwa mu kurwanya iyo nkongwa
Umuhinzi w’ibigori akaba n’umujyanama w’ubuhinzi mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, Nyiraharerimana Lucie, asobanura ko uyu mutego wagize akamaro mu guhangana na nkongwa idasanzwe.
Ati “Uyu mutego uwushyira mu murima, wifitemo akantu kagira impumuro ikurura ikinyugunyugu cy’ikigabo kibyara nkongwa, iyo kiri muri hegitari ebyiri cyumva iyi mpumuro imeze nk’ iyi kinyugunyugu cy’ikigore, kikaza kiyikurikiye kikagwamo haba harimo ikinini gihita kikica, iyo nawushyizemo nsura umurima nyuma y’iminsi ibiri”.
Avuga ko iyo amaze gusura umurima agatanga raporo ku bashinzwe ubuhinzi, bamuha ubutumwa bumugira inama y’icyo yakora kandi byatanze umusaruro ukomeye.
Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi Hakizamungu Leon, avuga ko iri koranabuhanga ryarwanyije ku buryo bugaragara nkongwa idasanzwe yari yibasiye ibigori.
Ati “Iyi mitego ni ikimenyetso mpuruza kigaragaza uko nkongwa ihagaze mu mirima y’abahinzi ubundi telefone zigatanga ayo makuru, akadufasha kumenya imbaraga zakoreshwa mu guhangana na nkongwa idasanzwe, byagize umumaro ukomeye aho abakoresha iyi gahunda nkongwa ntikiri ikibazo”.
Ubu buryo bwo gukoresha imitego ya nkongwa na application yashyizwe muri telefone zahawe abajyanama b’ubuhinzi mu Mirenge, yakozwe ku bufatanye na FAO, bwatangiye gukoreshwa mu 2018.
Kugeza ubu iri koranabuhanga rikoreshwa n’abajyanama b’ubuhinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu turere dutandatu ikoreramo, aho hamaze gutangwa imitego 1800, na telefone 60 zirimo application ya FAMEWS.



















TANGA IGITEKEREZO