00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko u Rwanda rwabyaje umusaruro imiryango y’akarere mu bucuruzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 July 2025 saa 11:18
Yasuwe :

U Rwanda ni igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu mikoranire n’ibindi bihugu byo muri Afurika mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri ubu ibihugu bya Afurika biteze amakiriro kuri gahunda yo gucuruzanya hagati yabyo binyuze mu miryango y’akarere itandukanye ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira “Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro” nk’uko biri mu cyerekezo 2063.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yatangajwe ku wa 21 Nyakanga 2025 yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro imiryango y’uturere n’ubukungu itandukanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

EAC

NISR igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bukomeje kwiyongera aho Tanzania iza ku isonga mu bihugu u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwatumije mu bihugu bya EAC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 346,41$ bigize nibura 96,69% by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri EAC.

Bwerekanye kandi ko Tanzania ari yo yaje ku isonga mu gutumizwamo ibicuruzwa byinshi ku kigero cya 54,15% bingana na miliyoni 151,30$ mu gihe ibyavuye muri Kenya bingana na 31,9% aho yohereje ibifite agaciro ka miliyoni 135,35$.

Muri rusange ibitumizwa mu bihugu bya EAC byiyongereyeho 1,05% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024.

Mu bihugu byo mu karere kandi Uganda iza ku mwanya wa kabiri, ikaba yaroherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 5,88 z’Amadolari, igakurikirwa n’u Burundi bwoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 3,74 z’Amadolari.

RDC ni yo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro kenshi byabanje kunyura mu Rwanda biturutse mu mahanga, kuko mu gihembwe cya mbere kageze kuri miliyoni 127,14 z’Amadolari, kangana na 93,91% by’agaciro kose (miliyoni 135,39 z’Amadolari).

COMESA

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bukomeje kwiyongera.

NISR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025 ubucuruzi hagati y’u Rwanda na COMESA bwari bufite agaciro ka miliyoni 438,59$ zikaba zariyongereye ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize.

Igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereza mu bihugu binyamuryango byiyongereyeho 25,93% muri icyo gihembwe ugereranyije n’icy’umwaka ushize.

Ibyo u Rwanda rutumiza muri ibyo bihugu nabyo byariyongereye ku kigero cya 14,16% ugereranyije na 2024.

Ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwongera kohereza mu mahanga, rwinjije miliyoni 131,9$ mu byo rwohereje mu bihugu binyamuryango bya COMESA, ahiyongereyeho miliyoni 28,51$ ugereranyije n’icyo gihembwe mu mwaka ushize ariko hakaba haragabanyutseho miliyoni 82,14$ ubigereranyije n’igihembwe cya kane cya 2024.

CEPGL

Ibyo u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu biyaga bigari (Communauté Economique des Pays des Grands – Lacs, CEPGL) ari byo u Burundi na RDC, byageze kuri miliyoni 173,7$ bivuye kuri miliyoni 202,3$ mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Muri iki gihe ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikongera koherezwa mu bindi bihugu byageze kuri miliyoni 186,23$ n’aho ibyo u Rwanda rwakuyeyo bifite agaciro ka miliyoni 12,49%.

SADC

U Rwanda kandi rwakoranye ubucuruzi n’ibihugu binyamuryango bya SADC aho mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwageze ku gaciro ka miliyoni 375,2$ nubwo habayeho kugabanuka ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2024 aho bwari kuri miliyoni 635,79$.

Buri mwaka ibyoherezwa mu bihugu biri muri SADC nibura byiyongeraho 4,59% kuko byavuye kuri miliyoni 55,07$ mu gihembwe cya mbere cya 2024 kagera kuri miliyoni 57,60$ mu 2025.

Ibitumizwa yo byo byaragabanutse biva ku gaciro ka miliyoni 248,84$ bigera kuri miliyoni 189,71$.

Ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa muri SADC n’ibitumizwayo cyaragabanutse kigera kuri miliyoni 4,18 $ muri iki gihembwe zivuye kuri miliyoni 33,02$ mu gihe nk’icyo mu 2024.

EU

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni undi muryango u Rwanda rwoherezamo cyangwa rugatumizamo ibicuruzwa mu bihugu bitandukanye biwugize.

Imibare igaraza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025 ubucuruzi hagati yarwo n’uwo muryango bwageze kuri miliyoni 122,55$ mu gihe mu 2024 mu gihe nk’icyo bwari buri kuri miliyoni 121,36%.

Ugereranyije ibyo rutumizayo n’ibyo rwoherezayo ikinyuranyo kiri kuri miliyoni 64,8$ muri iki gihembwe cya mbere cya 2025.

ECOWAS

Mu gihembwe cya mbere cya 2025, ubucuruzi bw’u Rwanda hagati y’ibihugu biri muri ECOWAS busa n’aho bwari hasi kuko ibyongera koherezwa mu Rwanda byanyuze mu Rwanda bijya mu bihugu bya ECOWAS bigera kuri miliyoni 0,22$ mu gihe ibyatumijweyo bingana na miliyoni 4,22$.

Ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwayo cyingana na miliyoni 4$ kivuye kuri miliyoni 34,3$.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages