Iyi nkuru yakiriwe neza na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, kuko imyaka 26 yari ishize Kabuga w’imyaka 84 ashakishwa ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko gufatwa kwa Kabuga babyakiriye neza kuko amaze igihe ashakishwa, ariko akihisha agakoresha amafaranga agura abantu batandukanye ngo bamukingire ikibaba.

Ati “Hari igihe yari agiye gufatirwa muri Kenya ariko abatanze amakuru kubera ko yari yatanze amafaranga baje kwicwa, yari umuntu wagendaga anibagisha uruhu akaruhindura akoresha amayeri yose ashoboka ngo acike ubutabera.”

“Kuba inzego z’ubutabera mpuzamahanga zifatanyije n’ibihugu zarakomeje gukurikirana nyuma y’icyo gihe kirekire akaba afashwe, ni ikintu twishimiye. Dr Bizimana avuga ko kuba Kabuga afashwe mu gihe abanyarwanda bakiri mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bitera imbaraga abantu bose baharanira ukuri n’ubutabera, bikerekana ko niyo igihe cyaba kirekire ariko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Dr Bizimana avuga ko gufatwa kwa Kabuga ari integuza ku bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwihisha mu mahanga.

Ati “Umujenosideri azakomeza akurikiranwe ku Isi aho ari kandi biratanga isomo ku bandi bakomeje kwihisha hirya no hino mu bihugu bibwira ko kubera ko bari mu mahanga ubutabera butazabageraho. Kuba Kabuga afashwe na bo birabereka ko iherezo na bo bizabageraho.”

Bisobanuye iki kuba Kabuga afatiwe mu Bufaransa?

Uruhare rw’abategetsi n’abasirikare b’u Bufaransa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba mu kuyitegura, kuyikora ndetse no kugambana, ntirwahwemye kugarukwaho nubwo iki gihugu cyo cyakomeje kuvuga ko nta ruhare cyabigizemo.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi, ibintu byaje kugenda bihinduka, ndetse yaje no gushyiraho itsinda ryo gucukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana yagize ati “Kuba Kabuga yafatiwe mu Bufaransa nta kintu kinini bivuze ni nk’uko yafatirwa mu kindi gihugu, ariko icyo twishimira ni uko inzego za Polisi y’u Bufaransa n’izindi zagize uruhare mu gufasha urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha bya Arusha (IRMCT), gukomeza gushakisha Kabuga, ni ukwerekana ko Jenoside ikurikiranwa mu gihugu icyo ari cyo cyose.”

Dr Bizimana yanavuze ko u Bufaransa bunafite itegeko rikurikirana icyaha cya Jenoside, kugeza ubu hakaba hari abanyarwanda batatu baciriweyo imanza ndakuka kandi hariyo izindi dosiye.

Ati “Ubushake [u Bufaransa] burabugaragaza, no kuba bafashe Kabuga birerekana ko ubwo bushake buhari butari mu magambo gusa.”

Uruhare rwa Kabuga mu gutegura Jenoside

Dr Bizimana yasobanuye ko Kabuga ari umuntu wagize uruhare rukomeye cyane mu bikorwa bitegura Jenoside, akaba ari we watanze amafaranga yaguze imihoro.

Ati “Muzi ko hagati y’umwaka wa 1993 na 1994 Kabuga yatumije toni zigera kuri 580 z’imihoro, ibi byakozwe mu kwezi kwa Kabiri 1994, ariko yatangiye kuza guhera mu kwezi kwa Munani 1993, ikomeza kuza kugeza mu kwa Kabiri 1994.”

Iyi mihoro niyo yaje gukwirakwizwa mu Nterahamwe hirya no hino mu gihugu.

Kabuga kandi ngo yatanze amafaranga menshi yo guha Interahamwe imyitozo harimo n’iya gisirikare, kuziha ibikoresho, kuziha imodoka zijya kwica Abatutsi, kuziha amafaranga mu myitozo akanafatanya na Ngirabatware Augustin wari Minisitiri w’igenamigambi.

CNLG ivuga ko Kabuga yacaga mu mukwe we wakoraga muri Rwandex witwaga Mbarushimana Eugene, bagatumiza amasuka n’imihoro, ku buryo ngo yazaga itanditse kuri Kabuga.

CNLG kandi avuga ko Kabuga ari mu bashinze radiyo ya RTLM, yigishaga urwango ku batutsi ndetse hari n’ibindi binyamakuru ngo yagiye aha amafaranga birimo Kangula n’ibindi.

U Bushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko gufatwa ka Kabuga ari urwibutso rw’uko abagize uruhare muri Jenoside bashobora kubiryozwa na nyuma y’imyaka 26.

Itangazo ry’ubushinjacyaha “Mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko adashobora gutsinda mu gihe dufite ubufatanye mpuzamahanga. Iki ni igikorwa kigaragaza ubwitange budasubirwaho bw’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibyo mu Rwanda ndetse n’icyahoze cyitwa Yugosilaviya.”

U Bushinjacyaha kandi buvuga ko bushimira cyane u Bufaransa n’inzego zabwo zishinzwe kubahiriza amategeko, cyane cyane ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa mu rukiko rukuru rw’i Paris.

Ubushinjacyaha buvuga ko ifatwa rya Kabuga, ryerekana ibisubizo byiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye mu kubahiriza amategeko no mu bucamanza.

Abarokotse Jenoside bahawe ubutabera

Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko iyi ari inkuru ishimishije by’umwihariko ku barokotse Jenoside kuko ubu ari ubutabera bahawe, by’umwihariko Kabuga akaba afashwe mu gihe bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Iyi nkuru yadushimishije kubera ko iki ni ikimenyetso gikomeye cyane muri iyi minsi 100 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aya makuru aje atwubaka, kandi kuba yafatiwe mu Bufaransa kandi iki cyari igihugu cyagiye gikingira ikibaba bamwe mu bateguye Jenoside, ni ikindi kimenyetso cyiza.”

“Kabuga ntabwo ari umuntu usanzwe, kuba afashwe mu myaka yose yihisha atanga ruswa, ariko tubonye ko ubufatanye na leta y’u Rwanda n’amahanga byatanze umusaruro.”

IBUKA kandi ishimira uwasimbuye umucamanza Théodor Meron wagiye arekuba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko akomeje kugaragaza ubushake mu gukurikirana aba banyabyaha.

Dr Bizimana avuga ko umujenosideri azakomeza gukurikiranwa akagezwa imbere y'ubutabera
Dr Bizimana avuga ko umujenosideri azakomeza gukurikiranwa akagezwa imbere y'ubutabera
Prof. Dusingizemungu avuga ko ifatwa rya Kabuga ari uguha abarokotse jenoside ubutabera
Prof. Dusingizemungu avuga ko ifatwa rya Kabuga ari uguha abarokotse jenoside ubutabera