00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuryango AERG wafashije impfubyi za Jenoside kwiyubaka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 March 2017 saa 01:39
Yasuwe :

Umuryango AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocide) ubumbiye hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ufite amateka akomeye kuko wafashije benshi mu bana batagiraga kivurira kwiyubaka no kwiga neza, abenshi bakaba ari bantu bakomeye bize bakaminuza.

Rukundakuvuga François Regis , umwe mu banyeshuri 12 bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda batangije uwo muryango mu 1996, yaganiriye na IGIHE asobanura byinshi kuri wo.

Avuga ko ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1995 yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abana barokotse Jenoside, agisangiza bagenzi, kugira ngo bafashanye guhangana n’ibibazo by’ingutu bahuraga nabyo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twari turi mu bihe bikomeye, nibwo twari tugihurira muri Kaminuza, umuryango washinzwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1996, ariko twari tumaze iminsi tubikereza tubiganiraho, tuvuga tuti ‘ntabwo abantu bakwiye guheranwa n’agahinda”.

“Habayeho ko abantu bagenda begerana, wagira igitekerezo ukabwira mugenzi wawe, ubwo tumaze kuba 12 dushyira ibintu ku murongo. Ndabyibuka umunsi umwe tumaze kwemeza ko ibyo tuvuga bifite ishingiro twatanze itangazo mu banyeshuri duhurira hamwe mu nama, tubabwira igitekerezo dufite mu buryo bugari baratwumva barabishyigikira.”

Avuga ko uyu muryango bawushyizeho mu bihe bikomeye kandi ukaba warafashije benshi gutuza, kwiremamo icyizere no kumva ko ubuzima bugomba gukomeza bakabaho neza.

Ati “Icyo gihe hari abantu bafite ibiterekerezo bitandukanye, kuko nibwo twari tukiva muri Jenoside, hari benshi bumvaga ko kubaho ari ibitangaza, wajyaga kumva ukumva ngo abacengezi bateze abantu bari mu modoka barabavangura barabica, natwe rero twumvaga hari icyo tugomba gukora tukarwanya ibintu nk’ibyo, tukubaka igihugu cyacu.”

Usibye guhurira hamwe no gufashanya, Rukundakuvuga avuga ko bari bafite n’intego yo kujya mu mashuri yisumbuye bagakurikirana barumuna babo bahiga bakabaremamo icyizere, kandi bakabatoza umuco wo gushyira hamwe no guterana inkunga.

Ati “Kandi hari barumuna bacu n’abandi bana bigaga mu mashuri yisumbuye badafite ubakurikirana, ababyeyi babo barashize, Leta yari imaze kubagarura mu mashuri, ariko bashoboraga kuba abana bapfuye ubusa, iyo umutu akiri muto ashobora gutakaza icyizere ntagire icyo yimarira, twebwe rero nk’abantu twari bakuru twari dufite igiterezo cyo kwiyubaka no kujya kwita kuri barumuna bacu”.

Batangira bahuye n’imbogamizi bahangana na zo

Rukundakuvuga wagize igitekerezo cyo gushinga AERG akanayibera umuyobozi wa mbere, avuga ko bagitangira bahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko bahangana na zo, ku buryo kuri ubu bishimira ko ibyo bifuzaga ibyinshi byagiye mu bikorwa.

Imbogamizi ya mbere bahuye nayo ni iy’uko hari abavugaga ko kuba bishyize hamwe ari nko kurema amacakubiri.

Ati “Imbogamizi ya mbere kwari ugushaka umurongo utuyobora, ikindi gukorera mu mashuri yisumbuye ntabwo byatworoheye kuko icyo gihe hari abantu batekerezaga ko kwishyira hamwe nk’abantu dufite ikibazo cy’umwihariko, bisa n’amacakubiri, ntabwo rero ari amashuri yose yisumbuye yabyumvise ngo abyemere.”

Rukundakuvuga François Regis , umwe mu banyeshuri 12 bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda batangije umuryango AERG

Mu guhangana n’izo mbogamizi ndetse no kuzivamo, avuga ko byatewe nuko ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bwabashyigikiye ndetse n’amwe mu mashuri yisumbuye yabemereye gukorana na yo abera andi urugero rwiza, nayo atangira kubyemera.

Kuri ubu Francois Regis Rukundakuvuga ni umugabo wubatse, atuye mu murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, afite umugore n’abana batatu. Akora akazi k’ubucamanza.

Mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no gusigasira umuco nyarwanda, mu 1998 AERG yashinze itorero ‘Inyamibwa’, ubu rikaba rikomeye mu gihugu ndetse rijya rihagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Aho AERG yavukiye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye), kuri ubu ihafite abanyamuryango 1300 bibumbuye mu miryango mito 39, bakaba bibanda ku bikorwa bigamije guharanira imbere heza habo n’ah’Abanyarwanda muri rusange.

AERG yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro tariki ya 20 Ukwakira 1996, itangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite intego z’ibanze zirimo Kwibuka, Kwirinda, Kubaho neza ndetse no kurerana.

Ukuvuka kwayo kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 43.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages