Ni igihe kandi abo mu miryango y’Abanyarwanda ituye mu mahanga, bagaruka mu rwababyaye bagasura inshuti n’abavandimwe, bakanihera ijisho ibikorwa by’iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Ni umwanya mwiza wo kumenya amakuru n’amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda nk’igihugu kiri mu bya mbere byorohereza abashoramari.
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business’ yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.
Abanyamahanga basura igihugu bishimira umutekano wacyo, isuku cyimakaje ndetse igashinga imizi mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bituma bakigiriramo ibihe byiza.
Kimwe mu bintu by’ingenzi byitabwaho n’abakora ingendo ni uguhitamo aho kuba, mu icumbi aruhukiramo nyuma y’akazi cyangwa amaze gutembera areba ibyiza bitatse igihugu.
Mu korohereza abasura u Rwanda kubona icumbi hari ibigo byafashe iya mbere mu kuba abahuza hagati y’abayashaka na ba nyir’amahoteli ngo babashe kubaho mu bihe byiza.
KTN Rwanda iri mu bigo byatanze umusanzu wabyo mu guhuza abaguzi n’abagurisha cyane inzu n’ibibanza; ifasha abasura u Rwanda mu bihe by’impeshyi kubona amacumbi meza yatuma barushaho kugubwa neza.
Umukozi Ushinzwe Ubucuruzi muri KTN Rwanda, Umutoni Joy, yabwiye IGIHE ko bafite inzu zitandukanye bijyanye n’ibyifuzo by’umukiliya.
Yagize ati “Inzu dufite ziri mu byiciro bitandukanye, haba izo mu rwego rwo hejuru aho haba harimo ibikoresho byose, n’izindi ziciriritse ziba zitarimo ibikoresho kandi mu gihugu hose.”
Umukiliya ugannye KTN Rwanda nta mafaranga acibwa kuko icyo asabwa ari ‘ukwishyura ayo gukodesha’.
Umutoni yavuze ko “Iyo umukiliya ashaka kugura turamufasha tukamushakira ibyangombwa kandi ku buntu.”
Mu gihe kitarenze amasaha 72 ugannye KTN Rwanda aba yamaze kubona serivisi yifuza.
Uretse abifuza inzu zo guturamo, KTN Rwanda yiteguye no gufasha abifuza gusiga baguze inzu cyangwa se ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu, kwandikisha ubucuruzi no kubona aho babukorera.
KTN Rwanda ni ikigo Nyarwanda gitanga serivisi zo kugura no kugurisha ubutaka bukorerwaho ibikorwa byagutse guhera kuri ¼ cya hegitari kugera kuri hegitari 100. Ni umuhuza w’abafite ubutaka bunini n’inzu bakeneye kugurisha ndetse n’abifuza kuzigura.
Iki kigo ntigikorana n’Abanyarwanda gusa, ahubwo inakorana n’ibigo byo mu bihugu nk’u Bwongereza na Afurika y’Epfo biba bifite abantu bashaka kugura ubutaka mu Rwanda.
Kanda hano usure urubuga rwa KTN Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO