Uwo mubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko atuye mu Kagari ka Nyaruhombo mu Murenge wa Rwaniro; afitanye n’umugabo we abana batatu.
Avuga ko we n’umugabo we bari babayeho mu buzima bwa gikene bitewe n’uko bahingaga nta fumbire ntibeze bigatuma ajya guca inshuro kugira ngo babone icyo kurya.
Ati “Nahingiraga amafaranga 600 ku munsi cyangwa uwo nahingiye akampemba ibishyimbo n’ibijumba nkajyanira abana.”
Kuri uyu wa Gatanu Yamfashije yatanze ubuhamya avuga uko umuryango nterankunga AEE ukimara kugera mu murenge wabo muri Gashyantare 2018, wabigishije kuzigama bimubera inzira nziza yo kwigobotora guca inshuro n’ubukene.
Yagize ati “Twishyize hamwe turi abantu 20 tukajya tuzigama igiceri kimwe cy’amafaranga 100 buri cyumweru.”
Yamfashije avuga ko ubwo bahuriraga mu itsinda bagiye kuzigama bunguranye ibitekerezo bashyiraho n’uburyo bwo guhingirana kugira ngo batizanye imbaraga.
Ati “Twakoze amatsinda ane yo guhingirana rimwe ry’abantu batanu ku buryo byamfashije kubonera urugo ibyo kurya bihagije, ikibazo cy’inzara gitangira gukemuka.
Muri icyo gihe ngo umugabo we na we yari yaragiye gupagasa i Kigali ashakisha icyatunga urugo n’amafaranga yo gufasha abana kwiga.
Ubwo Yamfashije yatangiye kujya arangura igitebo cy’ibijumba ku 1000 FRW akagicuruza ku mifungo mu gasoko kari imbere y’aho atuye akungukaho 200 FRW agasagura n’umufungo wo gutekera abana.
Nyuma yaho Yankurije yaje kuguza mu itsinda amafaranga ibihumbi 15 aguramo inkoko zitera amagi zitangira kumuha inyungu.
Ati “Naguze amasake abiri n’inkokokazi esheshatu; ubwo zimaze gukura zatangiye gutera amagi ndagurisha maze kubona amafaranga nguramo ikibwana cy’ingurube ku buryo ubu cyamaze gukura cyanda kwima.”
Yemeza ko umushinga we wamuhiriye kuko yamaze gutumiza izindi nkoko 10 kugira ngo abashe kwagura ibikorwa.
Uwo mubyeyi avuga ko afite konti mu Murenge Sacco kandi azigamaho amafaranga atari make.
Avuga ko we n’umugabo we babashije gushyira hamwe biyubakira inzu yo kubamo ndetse bagura n’amasambu yo guhinga.
Yishimira ko abana babo bose biga kandi babasha kubabonera ibikoresho by’ishuri no kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri (School Feeding).
Yemeza ko kuba hamwe n’abandi mu matsinda byamufashije gutinyuka, kwigirira icyizere no kugira isuku muri byose ndetse no kubasha gutanga igitekerezo.
Ibyo guca inshuro yarabirese ahubwo na we akoresha bakozi bane mu cyumweru baza kumuhingira.
Ati “Nahinganga Pariseri imwe y’umuceri nayo ikarara kubera kujya guca inshuro; kuri ubu mpinga ebyiri kandi zikera neza kandi mfite na telefone”
We n’umugabo we bafite intego yo kugura inka bakabona amata kandi bifuza no kuzana mashanyarazi mu nzu yabo.
Umukozi w’umuryango AEE ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatsinda mu Karere ka Huye, Jean Pierre Nizeyimana, yavuze ko bakorana n’amatsinda 141 abumbiye hamwe abantu bagera ku 2 800.
Abari muri ayo matsinda bakora n’ibindi bikorwa birimo ubuhinzi bwa kijyambere, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, kudoda imyenda, kogosha n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO