00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka UDPS ryananiwe kumvikana na leta ku ishyingurwa rya Tshisekedi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 February 2017 saa 09:35
Yasuwe :

Ishyaka UDPS ryabarizwagamo umunyapolitiki Étienne Tshisekedi uherutse ku kwitaba Imana ryananiwe kumvikana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bijyanye n’ukwiye gutegura imihango yo kumushyingura.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi muri RDC yaguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth mu Bubiligi azize indwara y’ibihaha.

Ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social) yari ayoboye ryanze ko Leta itegura umuhango wo kumushyingura ndetse risaba ko mbere y’uko umurambo we ugarurwa mu gihugu hakwiye kubanza kwemezwa urwego ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yo kuwa 31 Ukuboza 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaberye i Kinshasa, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Jean Marc Kabund, yavuze ko mu byo basaba leta harimo kubanza gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yavuye mu biganiro byateguwe na Kiliziya Gatolika kugirango ihabwe uburenganzira bwo guherekeza Tshisekedi.

Abagize UDPS kandi bifuza ko Tshisekedi wamaze imyaka 56 muri politiki , muri yo 36 akayimara ari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC yubakirwa ingoro y’urwibutso.

Inkuru dukesha ijwi rya Amerika (VOA) ivuga ko leta atari ko ibyumva kandi ko yahaye umuryango wa Tshisekedi n’ishyaka rya UDPS ibikenewe byose kugirango umurambo we ugarurwe mu gihugu.

Umuvugizi wa Leta muri RDC, Lambert Mende yavuze ko biteye agahinda kuba abanyafurika bazamura ibibazo bya politiki kandi bari mu kiriyo ndetse agahamya ko kiliziya ariyo yasabye ko ibiganiro by’amahoro bisubikwa, bikazasubukurwa Tshisekedi amaze gushyingurwa.

Urupfu rw’uyu munyapolitiki rwabaye mu gihe leta n’abatavuga rumwe nayo bari barananiwe kumvikana ku ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Mu gihe leta isaba ko hatangwa urutonde rw’abantu benshi igahitamo umwe, abatavuga rumwe nayo bo bavuga ko hakwiye gukurikizwa ingingo ivuga ko aribo bakwiye kugena ujya kuri uriya mwanya.

Amasezerano y’amahoro yo kuwa 31 Ukuboza 2016 ateganya ko Perezida Joseph Kabila akomeza kuyobora kugeza mu Ukuboza 2017 ari nabwo hateganyijwe amatora n’aho Minisitiri w’Intebe agaturuka ku ruhande rw’abatavuga rumwe na leta.

Ishyaka UDPS ryananiwe kumvikana na leta ku ishyingurwa rya Tshisekedi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages