Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, AYES Rwanda(African Youth entrepreneurs Society) n’iry’abashakashatsi, RERF (Rwanda Entrepreneurship Research Forum) yatangijwe na Kaminuza y’Abayapani, UNU( United Nations University) mu 2009, akaba afite intego yo guhuriza hamwe abashakashatsi nab a rwiyemezamirimo b’urubyiruko.
Ubwo yatangizwaga kuri uyu wa Gatanu, aho iyi kaminuza ikorera mu mujyi wa Kigali, abashakashatsi, abanyeshuri, ba rwiyemezamirimo basaga 1200 bagarutse ku nzitizi urubyiruko ruhura na zo, ziganjemo kubura igishoro, umuco wo kumva ko ruzahabwa akazi n’ibindi bagirwa inama yo kwitinyuka.
Dr. OKOKO Osambo, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza wasobanuye imikoranire y’aya mahuriro, yavuze ko azafasha kungurana ibitekerezo hagati ya ba rwiyemezamirimo bagitangira, abamaze igihe n’abashakashatsi.
Yagize ati “Aya mahuriro dutangije, twabisabwe n’abafatanyabikorwa bacu ba kaminuza ikorera mu Buyapani (UNU). Azafasha ba rwiyemezamirimo bashya n’abamaze igihe ndetse n’abashakashatsi kungurana ibitekerezo no gukora ubushakashatsi ku mishinga yafasha mu kwihangira umurimo.”
Kabanda Dieudonné, umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abashakashatsi yavuze ko urubyiruko rugifite imbogamizi z’uko rwize rwumva ko ruzakorera abandi.
Yagize ati “Ikibazo urubyiruko rufite ni uko rwize rwumva ko ruzahabwa akazi, ibyo ni byo bibaye imbogamizi ku kubasha kwihangira imirimo. Guhera mu mashuri y’incuke, bize bateganya ko bazahabwa akazi.”
Yakomeje avuga ko n’iyo urubyiruko ruhamagariwe kwihangira umurimo imbogamizi ya mbere atari iy’amafaranga ahubwo ari imyumvire no gushaka kubona amafaranga nta cyo kuyakoresha barategura, ubushake buke n’ibindi. Ibi ngo bizakemurwa n’ubushakashatsi buzakorwa bukagaragaza neza imizi y’ikibazo.
Mugiraneza Regis, wari uhagarariye ihuriro ry’abakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi yavuze ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kubona amakuru arufasha kumenya byinshi bijyanye no kwihangira umurimo, by’umwihariko ko gukorana kw’abashakashatsi n’abashoramari batandukanye bizafasha urubyiruko guhindura imyumvire.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa ULK, Prof. Dr. Rwigamba Balinda yasabye urubyiruko gushira ubwoba rugahanga imirimo.
Yagize ati “Iyo umuntu afite ubwoba, nta mushinga yatangira, nta nguzanyo yakwaka. Kugira ngo ubwo bwoba bushire, ni ukumva ko ashoboye, akiha icyizere, agategura yarangiza agatangira.”
Uretse mu Rwanda aya mahuriro atangijwe, yari asanzwe ari mu bindi bihugu bya Afurika birimo Kenya, Zimbabwe, bikaba biteganyijwe ko azagaba amashami mu bindi birimo Malawi, Zambia, Senegal na Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO