00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ULK yatangije umwaka w’amasomo 2013/2014, abanyeshuri barasabwa umutimanama

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 September 2013 saa 05:16
Yasuwe :

Ku munsi wo gutangiza amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abanyeshuri bashya babwiwe ko bahisemo neza bidasubirwaho mu buzima bwabo, ubwo bahitagamo kwiga muri Kaminuza ariko by’akarusho bagatoranya ULK. Babwiwe kandi ko bagomba guhuza ubumenyi n’umutimanama mu byo bakora.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013, muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), hatangijwe umwaka w’amasomo 2013/2014 muri iyo kaminuza. Prof Rwigamba Balinda washinze ULK, mu ijambo rye yashimiye (…)

Ku munsi wo gutangiza amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abanyeshuri bashya babwiwe ko bahisemo neza bidasubirwaho mu buzima bwabo, ubwo bahitagamo kwiga muri Kaminuza ariko by’akarusho bagatoranya ULK. Babwiwe kandi ko bagomba guhuza ubumenyi n’umutimanama mu byo bakora.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013, muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), hatangijwe umwaka w’amasomo 2013/2014 muri iyo kaminuza. Prof Rwigamba Balinda washinze ULK, mu ijambo rye yashimiye abanyeshuri bahisemo kwiga muri ULK, ababwira ko bahisemo ikintu cyiza kandi gikomeye mu buzima bwabo.

Yagize ati “Musabwa kwibagirwa ibindi byose byabarangazaga, mugashyira umutima ku masomo muje kwiga. Ikintu mwiyemeje muzagishyire mu bikorwa, ntihazagire ikibaca intege.”

Prof Balinda yakomeje asaba abanyeshuri kwiyemeza kwiga kandi bagakorana umwete, kuko nta nzira y’ubusamo bazabona banyuramo kugira ngo batsinde. Ababwira ko bagomba guhuza ubumenyi n’umutimana mu byo bakora. Ati “Iyo utekereza neza, ibyo wifuza byose ubigeraho nta kabuza. Musabwa gukoresha imbaraga zose haba mu bitekerezo ndetse n’iz’umubiri, mukongeraho amasengesho, ibisigaye Imana izabikora.”

Prof Balinda yabwiye abanyeshuri ko ibyo baje gushaka bazabigeraho kuko ULK ifite abarimu beza cyane kandi b’ikirenga, bashoboye. Yabasabye gukora ibintu by’ingenzi bitandatu, kuko ari byo bizabafasha gutsinda neza kandi bikazabagirira akamaro mu buzima bwabo.

Yagize ati “Kugira ngo mushobore gutsinda neza, musabwa kwitabira ishuri mudasiba kandi mukagira uruhare mu isomo. Mugomba kugira umwanya uhagije wo gusubira mu byo mwize kandi mukabyumva, mugakora neza imikoro muzahabwa. Musabwa gukorera hamwe mu matsinda, kuko hagati yanyu mwungurana ubumenyi. Ntimuzibagirwe gukora ubushakashatsi musoma ibitabo mu masomero cyangwa kuri internet. Ikintu gikomeye cyane mugomba kuzirikana ni ukumyenya neza ururimi mwigamo, ururimi rw’icyongereza, kuko ari Viza mpuzamahanga. Buri wese asabwa kumenya gukoresha ikoranabuhanga (ICT), kuko ari igikoresho cy’ingenzi mu masomo muzahabwa, ndetse no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Bamwe mu banyeshuri batangiye amasomo muri ULK baganiriye na IGIHE, bavuze ko bahisemo iyo Kaminuza kuko abahize hari aho bageze babikuye ku bumenyi bahaherewe. Umurigirwa Diane umwe mu batangiye mu mwaka wa mbere uri ULK, yagize ati “Naje hano kubera ko iyi Kaminuza nayiyumvagamo kuva kera. Uburyo bakira abantu bituma uwo ari we wese yifuza kuzana abandi, kandi abahize na bo ubuhamya bwabo bukurura abandi.”

Nduwayezu Diogene na we yatubwiye ko yahisemo kwiga muri ULK, kuko abahize ubwabo bahatangira ubuhamya. Ati “Abarangije hano bameze neza baba abikorera cyangwa se abakora mu mirimo inyuranye. Kubera ko hari abarimu b’inzobere kandi bashoboye, nahisemo kuza muri iyi kaminuza, kuko ninsoza amasomo nzahita ntangira kwikorera.”

Mu itangiza ry’umwaka w’amasomo 2013/2014 muri ULK, hagaragajwe Ushinzwe kwemeza impamyabushobozi (Chancellor) zitangwa na ULK, Prof Kalisa Mbanda. Ibi bikaba bijyanye na gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda, ko buri kaminuza n’amashuri makuru bagomba kugira umuntu wihariye wemeza impamyabushobozi zabo.

Mu ijambo rye Prof Kalisa Mbanda, yashimiye uwashinze ULK, Prof Rwigamba Balinda, kuba yaramuhisemo kugira ngo ajye ku rwego rwo kwemeza impamyabushobozi z’iyi Kaminuza. Ati “itangiza ry’umwaka w’amasomo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, ariko kandi ukaba n’uwo kongera gusuzuma ibitaragenze neza, no kuvugurura imyigishirize. Turi umuryango umwe, kandi tugomba gukorera hamwe tugateza iyi kaminuza imbere, dutanga uburezi bufite ireme, kandi abarimu dufite barabishoboye.”

Abanyeshuri berekeza mu ishuri
Mu bikorwa byose, abo muri ULK biragiza Imana
Prof Kalisa Mbanda na Prof Rwigamba Balinda
Abanyeshuri baje gutangira umwaka wa mbere wa kaminuza ari benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages