Ubu butumwa butanzwe bukurikiye agace ka 39 k’ikinamico ‘Umurage’ kagaragaza umukinankuru witwa ’Queen’ ufatwa ku ngufu n’umusore Kivumbi yagiye kumusura.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa UMC, Kwizera Jean Bosco, ku bijyanye n’umusaruro ikinamico ‘Umurage’ iri gutanga nyuma y’amezi atandatu itambuka kuri radiyo umunani, yavuze ko bakurikije ko hari abahamagara bavuga ko bahindutse; hari icyizere ko igenda ifasha abantu mu myumvire.
Yagarutse ku banyeshuri bitegura gusubira ku mashuri abasaba kwirinda ibishuko kuko usanga hari abangirikira mu gihe cyo kwitegura gusubira ku ishuri kubera gushukishwa ibintu bitari ingenzi mu buzima bwabo.
Yagize ati “Twasanze abagera kuri 65% mu Rwanda babasha gukurikira ikinamico Umurage. Twizera ko n’urubyiruko rurimo kandi niyo mpamvu dukomeza kubashishikariza kwigira ku byo baba bumvisemo.”
Yongeyeho ati “Usanga nko mu itangira ry’amashuri hari abana b’abakobwa bashukishwa imibavu, abagabo cyangwa abandi bakabangiza kubera iraha. Hari abagira agakungu ngo bagiye gusezeranaho ariko kuko ababyeyi batazi aho bari bakaba bagwa mu ngeso mbi z’ubusambanyi. Ubwo butumwa tubutambutsa ngo babwigireho mu ikinamico ‘Umurage’."
Kwizera avuga ko urubyiruko ndetse n’abagiye gusubira ku mashuri hari byinshi bakwigira muri iyo kinamico cyane cyane ku byabaye ku mukinankuru ‘Queen’ wafashwe ku ngufu kubera iraha nyuma akanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo ageze mu gihe cyo kwicuza kandi amazi yararenze inkombe.
Yavuze ko iyi kinamico ifite abakinankuru benshi bagaragaza ubuzima abantu bahura nabwo umunsi ku munsi ku buryo hari urubyiruko rwawigiramo uko rwitwara mu kwirinda. Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo ndetse no kubaganiriza ku bibazo baba bibaza.
Nzeyimana Théodore umwe mu banditsi b’Ikinamico Umurage yavuze ko hari igice kigaragaramo usanga abana bagisha inama bagenzi babo cyangwa se icyo umwana agiye gukora aho kukibwira umubyeyi akakibwira mugenzi we kuko ababyeyi baba bataramugize inshuti ngo baganire byose.



















TANGA IGITEKEREZO