00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano wa Perezida Kagame na Tshisekedi ushinja u Rwanda ubugambanyi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 October 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida _Paul Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi baherutse kugirana ibiganiro byabereye i New York, aho bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida w’u Bafaransa, Emmanuel Macron umaze igihe agaragaza ubushake bwo kunga ibihugu byombi, byabaye mu gihe u Rwanda rutagicana uwaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko irushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Nubwo RDC ikomeje gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umutekano muke uyugarije no gushyigikira umutwe wa M23 rwo rurabihakana ahubwo rukagaragaza ko iki gihugu aricyo gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho.

Iyi mikoranire hagati ya FARDC na FDLR yagiye inashimangirwa n’inzego zitandukanye zirimo na raporo ya Human Rights Watch iherutse kujya hanze.

Hari n’amakuru yizewe agaragaza ko ubwo M23 y’uburaga imirwano mu mpera z’iki cyumweru, abarwanyi ba FDLR bagiye gufasha ingabo za Congo ku rugamba.

Ubwo yari mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki bwo gukemura haherewe mu mizi ibibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibibazo by’umutekano muke muri Congo bitazakemurwa no kwitana ba mwana ko ahubwo hakenewe ubufatanye bw’amahanga.

Ati "Hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, uhereye mu mizi. Kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo. Izi mbogamizi ntabwo bivuze ko zitakemurwa, kandi ibisubizo bishobora kuboneka."

Perezida Tshisekedi binyuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Victoria Uwonkunda mu mpera z’iki cyumweru yavuze ko nta ruhare ubuyobozi bwe bufite mu bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ahubwo byose byatewe n’abamubanjirije ndetse n’ibihugu by’ibituranyi byaremye imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo bimaze imyaka irenga 20.

Yakomeje avuga ko ibibazo by’umutekano muke byatangiye ubwo igihugu cye cyasabwaga kwakira impunzi z’Abanyarwanda ubwo iki gihugu cyari kicyitwa Zaire.

Ati “Wibuke ko byose byatangiranye na Jenoside mu Rwanda ubwo mu 1994 umuryango mpuzamahanga wasabaga icyahoze ari Zaire kwakira impunzi zihahungira. [Kuva icyo gihe] imitwe yitwaje intwaro yagiye ishingwa n’abategetsi bo mu gihugu, n’ibihugu bituranyi, ku mpamvu zitandukanye.”

“Rero si twe twatungwa intoki, twasanze ibintu uko bimeze [ubu] turimo kugerageza kubikemura.”

Tshisekedi avuga ko ibiganiro by’i Nairobi, ubwumvikane bw’i Luanda ari zimwe mu nzira zo gukemura ikibazo “cyane cyane cy’imitwe yo mu bindi bihugu igomba gusubira iwabo.”

Imwe mu nzira Perezida Tshisekedi yagaragaje nk’izizatanga igisubizo kuri iki kibazo cy’umutekano muke ni ingabo zihuriweho n’akarere.

Yakomeje avuga ko yasabye ko u Rwanda rutajya muri uyu mutwe w’ingabo kuko arirwo nyirabayazana w’ikibazo.

Ati “Nasabye ko u Rwanda rutajya mu ngabo z’akarere kuko uyu munsi u Rwanda ari izingiro ry’ikibazo mu burasirazuba bwa RDC aho M23 yafashe Bunagana ifashijwe n’icyo gihugu. Navuga ko nta kirahinduka, byemerejwe i Nairobi ko M23 ihagarika imirwano ikareka gutera igihugu cyacu.

"U Rwanda rwemeye gufasha ngo ibyo bikorwe ariko kugeza ubu ntakintu cyakozwe, gusa ndibaza ko ubwo hoherejwe ingabo z’akarere igihe kigeze ngo tubone igenda rya M23.”

Umubano na Perezida Kagame warakonje

Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yabajijwe uko kuri ubu umubano we na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uhagaze mu gihe ibihugu byombi bikomeje kurebana ay’ingwe.

Yavuze ko iyo arebye asanga umubano wabo warakonje ndetse amushinja kuba yarateye igihugu cye.

Ati “Ni umubano ukonje, niba ari ko navuga. Niwe wahisemo gutera RDC. Ubwo nabaga perezida nasuye abaturanyi bose kugira ngo tubane neza dukorere hamwe imishinga y’iterambere ku bihugu byacu, n’abantu bacu ngo bagere ku iterambere.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko akijya ku butegetsi umubano we n’u Rwanda wari mwiza ariko ibintu nyuma biza guhinduka.

Ati “Ibyo byose byagenze neza mu myaka itatu, ndetse Perezida Kagame yaje i Goma nyuma y’iruka rya Nyiragongo kandi abantu bamwakiriye neza cyane, ibyo byari ubwa mbere bibayeho, ibintu byose byagendaga neza.

Ariko [ubu] byabaye ngombwa ko tubisubiramo, duhagarika wa mubano mwiza kuko twumvaga ko twatewe imbugita mu mugongo.”

Félix Tshisekedi yavuze ko umubano na we na Perezida Kagame wakonje

Ntabwo naje kwigira Rambo

Indi ngingo Perezida wa RDC yabajijweho ni ijyanye no kuba ingabo ze zarananiwe guhashya M23. Yavuze ko batananiwe iyi ntambara ahubwo icyo bashyize imbere ari amahoro.

Ni ingingo yagarutseho mu gihe, ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2020 uyu mutwe wongeye kubura imirwano cyane cyane muri teritwari ya Rutshuru.

Ati “Dushobora rwose kurwana intambara yo kubohoza Bunagana ariko icyo sicyo kibazo, kuko urabizi iyo intambara itangiye ntumenya igihe irangirira.”

“Uyu munsi twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira, bitabaye ibyo cyangwa bikaba ibikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu.”

Yavuze ko kuri we kuba yarahisemo inzira ya dipolomasi atabibona nk’intenge nke ko ahubwo nta nyungu abona mu kwigira Rambo.

Ati “Narabivuze mbere nzanakomeza kubisubiramo, gukoresha diplomasiya ntibivuze intege nke, tubashije kugera ku mahoro mu biganiro nayasinyaho n’amaboko yombi kuko sinshaka intambara ntabwo naje kwigira Rambo, naje gukorera abaturage banjye no guteza imbere igihugu cyanjye.”

Nubwo avuga ibi, M23 nayo ishinja leta ya Tshisekedi kwanga inzira ya diplomasi igahitamo imirwano.

Monusco nitahe

Kimwe mu bindi bibazo bimaze iminsi bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC ni icy’abaturage batishimiye ingabo za Monusco zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Kuba izi ngabo zitabasha kugera ku cyazizanye mu minsi ishize byatumye abaturage birara mu mihanda batangira kuzamagana ndetse batwika ibiro byazo ibindi barabisahura.

Perezida Tshisekedi abajijwe ku bijyanye n’uko abona ubushobozi bw’izi ngabo, yavuze ko ntacyo zimaze kandi nazo ziyemerera ko zananiwe.

Ati “Monusco ubwayo yemeye ko idashoboye kugera ku byayizanye. Uribaza icyo ibyo bisobanuye ku baturage ba Congo? Yaje gufatanya n’ingabo za leta ya Congo guhagarika urugomo ariko iyo yemeye ko itabishoboye iba ikomeje.”

“Rero mvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri; bazinge ibyabo batahe bashimirwe n’igihugu, cyangwa se hatekerezwe ubundi buryo ubu butumwa bwakomeza ariko buhawe ingufu kurushaho.”

Tshisekedi yavuze ko “niba Monusco igumye muri Congo ubushobozi bwayo bugomba kongerwa kuko Abanyecongo bibwira ko izo ngabo zabatereranye kuko ubutumwa bwazo bwari ubwo guhagarika urugomo no guha amahoro akarere”

Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi na mugenzi wabo w'u Bufaransa, Emmanuel Macron baherutse guhurira mu biganiro byo gushaka umuti ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Félix Tshisekedi yagaragaje ko akijya ku butegetsi umubano we na Perezida Kagame wari mwiza ku buryo yanasuye Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages