00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abakene ku Isi wagabanutse hejuru ya 20.6%

Yanditswe na

Dusabemungu Victoire

Kuya 23 April 2013 saa 04:22
Yasuwe :

Raporo ya Banki y’Isi,“Global Monitoring Report 2013: Rural-Urban Dynamics”, igaragaza ko umubare w’abakene batuye Isi wagabanutse uva ku kigereranyo cya 43.1% mu mwaka wa 1990 ugera kuri 20.6% mu mwaka wa 2010; intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2015 bazaba bageze kuri 15.5%, ariko mu Rwanda abatabona idolari 1.25 ku munsi barenga 60%.
Abo bakene ni abatabasha kubona ibibatunga nibura bingana n’idolari rya Amerika 1.25 ku munsi. Muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda ruza ku mwanya (…)

Raporo ya Banki y’Isi,“Global Monitoring Report 2013: Rural-Urban Dynamics”, igaragaza ko umubare w’abakene batuye Isi wagabanutse uva ku kigereranyo cya 43.1% mu mwaka wa 1990 ugera kuri 20.6% mu mwaka wa 2010; intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2015 bazaba bageze kuri 15.5%, ariko mu Rwanda abatabona idolari 1.25 ku munsi barenga 60%.

Abo bakene ni abatabasha kubona ibibatunga nibura bingana n’idolari rya Amerika 1.25 ku munsi. Muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu kugira abakene bari ku ijanisha rya 63.17%.

Mu bindi bihugu bya EAC, Uganda iza ku mwanya wa mbere n’abagera kuri 38.01%, Kenya ku mwanya wa kabiri n’ijanisha rya 43.37%, Tanzania ku mwanya wa kane n’ijanisha rya 67.87% mu gihe u Burundi umubare w’abakene batabona idolari 1.25 ku munsi ukiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu, aho ungana na 81.32%.

Mu ijambo ry’ibanze ry’iyo raporo ryashyizweho umukono na Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim na Christine Lagarde uhagarariye Ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI), rivuga ko nubwo umubare w’abatungwa n’ibitageze ku idolari 1.25 wagabanutse; ku Isi hose abarenga miliyari baracyari mu bukene bukabije. Umubare munini wabo ukaba wiganje ku mugabane wa Aziya.

Ku rundi ruhande ariko, mu myaka itanu ishize abagera kuri miliyoni 900 bakuwe mu bukene, ku munsi babasha gutungwa idolari rimwe cyangwa se rirenga.

Iyo raporo igira inama guverinoma z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abaturage batuye mu mijyi, kuko byagaragaye ko abatuye imijyi bafite imibereho yisumbuye ugereranyije n’abatuye ibyaro.
Ibi bigaterwa ahanini n’uko mu mijyi haboneka akazi, serivisi zegereye abaturage, ndetse n’ibigo by’imari byinshi ugereranyije no mu cyaro.

Iyi raporo isohotse mu gihe hasigaye igihe gito kugira ngo hasuzumwe ibyagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zirimo n’iyo kurandura ubukene n’inzara ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages