00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Burundi wagabanutseho 70%

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 March 2019 saa 05:13
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Lt.Col Gatarayiha Regis, yatangaje ko umubare w’abakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Burundi wagabanutse kugera kuri 70%.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 9 Werurwe 2019, ku munsi wa mbere w’umwiherero w’abayobozi uri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Lt.Col Gatarayiha yavuze ko abantu benshi batinya kujyayo, ati “Abatinyuka ni abajyayo bafiteyo benewabo wenda bagiye gushyingura, ariko urujya n’uruza rwagabanutseho 70 %.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko batabuza abantu gukora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ahubwo abaturage batinya kujyayo kuko mu bihe byashize hari ubwo bajyagayo bakagirirwa nabi.

Perezida Paul Kagame, nawe yunze mu rye avuga ko nabo bagerageza kujyayo benshi ari abaturiye u Burundi, uku gutinya bikaba byaratewe n’ibibazo bahuraga na byo imbere muri iki gihugu.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva mu 2015, ubwo Perezida Petero Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, muri kiriya gihugu hakaduka imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi bwabwo banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ibi byakurikiwe no guta muri yombi Abanyarwanda bari ku butaka bw’u Burundi, bashinjwa kuba nta byangombwa bari bafite no kwica umuco w’Abarundi, byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugera n’aho bihagaritse ubuhahirane yaba mu bucuruzi n’imigenderanire.

Muri Gicurasi 2015, byagiye bivugwa ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR babarizwa mu Burundi, ndetse u Rwanda rutangaza ko rudashobora kwirengagiza ayo makuru nubwo u Burundi bwabihakanye.

U Burundi kandi byagaragaye ko bukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, nk’aho itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’uyu mutwe zagombaga kunyura i Bujumbura zivuye muri Uganda.

Raporo ya Loni kandi ishimangira ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

Iyi myitwarire y’u Burundi abayobozi babwo bayirengaho bakavuga ko ibibazo bafite babiterwa n’u Rwanda ndetse rukwiye kubusaba imbabazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages