Nk’uko bitangazwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) mbere y’itariki 25 Mata 2015, impuzandengo y’umubare w’impunzi zinjiraga mu Rwanda ku munsi yari 800, ariko kuva Perezida Nkurunziza yagirwa umukandida wa CNDD FDD ubu mu Rwanda hinjira nibura impunzi ziyingayinga 4000.
Impunzi z’Abarundi zatangiye guhunga mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ubwo hazaga mbarwa, kuko mu minsi ya mbere abahungaga batarengaga 40 ku munsi.
Mu ntangiro z’ukwezi kwa kane izi mpunzi zatangiye kwiyongera aribwo u Rwanda rwakiraga ababarirwa hagati ya 100 na 400, binjiriye mu Turere turindwi tw’u Rwanda duhana imbibi n’u Burundi, ariko by’umwihariko abenshi bakinjirira mu Karere ka Bugesera n’aka Gisagara.
Kuva mu minsi itatu ishize, impunzi zambuka umupaka ziza mu Rwanda zirasaga igihumbi ku munsi, ku iriki cyumweru honyine hakaba hari hitezwe kwakirwa izisaga 4000 nk’uko byatangajwe na Minisitiri Seraphine Mukantabana.
Ubwo twateguraga iyi nkuru kuri uyu wa 26 Mata 2015, MIDIMAR yatangazaga ko mu Bugesera hakiriwe impunzi 3000, Gisagara hakiriwe impunzi 570, muri Nyaruguru hakiriwe impunzi 120 naho mu Karere ka Rusizi hakiriwe impunzi 16. Bose hamwe n’ababanjirije, impunzi z’Abarundi zimaze kwakirwa ku butaka bw’u Rwanda ni 20 408.
Bamwe mu Barundi bambuka umupaka bavuga ko impunzi zose zishobora kuba zikabakaba ibihumbi 30 000, bafatiye ku kuba hari abatagera mu nkambi bagahita basanga imiryango ya bene wabo hirya no hino mu Rwanda.
Hari kandi n’abaza bafite gahunda yo kwikodeshereza amacumbi amezi make mu gihe bagitegereje kureba iyo bigana iwabo, hakaba kandi n’abatari bake na none batega imodoka cyangwa indege bakaruhukira i Kigali, batanyuze mu nkambi.
Kuri aba bose hiyongeraho kandi n’abinjirana n’abandi, ariko bagahitamo gushakisha ubundi buryo bw’imibereho butari ubwo mu nkambi, bityo imibare ishyirwa ahagaragara ikaba iy’abitabira kujya mu nkambi, dore ko baba biganjemo ahanini abagore n’abana.
Impunzi zikomeje kwambuka umupaka zinyuze mu turere twa Bugesera, Nyanza, Kirehe, Ngoma, Gisagara, Nyaruguru, Rusizi, abenshi muri zo ni abaza n’amaguru, kandi hafi ya zose ni izituye mu turere tw’u Burundi duhana imbibi n’u Rwanda.
Bamwe muri izo mpunzi bavuga ko bahunga ku bw’ikibazo cya politiki, ku bw’impungenge zo gutinya imvururu n’imidugararo mu matora ateganyijwe muri iki gihugu mu mezi abiri ari imbere, cyane cyane ay’umukuru w’igihugu azakorwa kuwa 26 Kamena 2015.
Icyakora abenshi mu bahunze kuva kuwa 25 Mata bo bavuga ko bahunze imyivumbagatanyo ikabije ishobora kuzamo n’ubwicanyi.
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane
Amafoto: Fidele Gakire



















TANGA IGITEKEREZO