00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi n’abana be babiri baguye mu mpanuka ya Coaster i Shyorongi bashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2017 saa 06:49
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, umubyeyi n’abana be babiri baguye mu mpanuka ya Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hilux i Shyorongi, bashyinguwe mu irimbi rya Busanza i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 nibwo iyi mpanuka yabaye, igwamo abagera kuri 14 barimo abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri.

Iyi mpanuka ikimara kuba hagarutswe cyane kuri Régis Kamugisha, umugabo waburiye umugore n’abana babiri b’abakobwa muri iyi mpanuka ubwo bari bavuye kumusura i Musanze aho yakoreraga. Benshi bakoreshaga iyo foto bayiherekezaga amagambo y’agahinda agaragaza gukorwaho no gusabira se w’abana gukomera mu bihe bigoye byo kubura umuryango we.

Kuri uyu wa Mbere mu muhango wo gushyingura umugore n’abana babiri ba Kamugisha, abagiye kumufata mu mugongo barimo inshuti n’imiryango ye bakozweho bikomeye no kubona asigaye wenyine.

Kamugisha Régis yari amaze imyaka 11 abana na Itangishaka Candida Seraphine, bari bafitanye abana babiri, Teta Kamugisha Ornella wavutse mu 2007 na Olga Gwiza Kamugisha wavutse mu 2009.

Inkuru bifitanye isano: Shyorongi: Impanuka ikomeye ya Coaster yaguyemo abantu 14

Abantu baherekeje umuryango w'umugore n'umugabo baguye mu mpanuka yabereye i Shyorongi bakozweho bikomeye
Régis Kamugisha asezera bwa nyuma ku mugore n'abana be babiri baguye mu mpanuka y'imodoka
Umuhango wo guherekeza abaguye mu mpanuka witabiriwe n'abantu benshi
Ifoto ya Itangishaka Candida Seraphine n'abana be babiri, Teta Kamugisha Ornella na Olga Gwiza Kamugisha bitabye Imana baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye i Shyorongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages