Ubwo aheruka imbere y’Urukiko, Twambajimana yarugaragarije ko yifuza kurekurwa kubera impamvu zirimo kuba afunzwe mu buryo Ubushinjacyaha buvuga ko yafatiwe mu cyuho nyamara kuri we atari ko biri.

Yavuze ko yafashwe icyaha cyarakozwe cyera ndetse hatarakurikijwe amabwiriza yo gufunga umuntu wafatiwe mu cyuho.

Yagaragarije urukiko ko afite ibibazo by’uburwayi buturuka ku kuba yarabazwe urwagashya bityo ko kuba muri gereza bishyira ubuzima bwe mu kaga.

Izindi mpamvu yagaragarije urukiko we n’abamwunganira ni uko yari yatangiye amasomo yihariye mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko rya ILPD no kuba umuryango yasize udafite akazi gashobora kuwubeshaho.

Twambajimana yari yabwiye Urukiko ko ashobora gukurikiranwa ari hanze icyaha cyazamuhama agafungwa kuko hari n’abandi byakozwe bityo yifashisha urugero rw’Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta mu yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard.

Yashimangiraga kandi ko impamvu asaba kurekurwa ari uko Ubushinjacyaha bwamaze gukora iperereza mu bwisanzure bityo ko adashobora kuribangamira.

Urukiko nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe na Me Twambajimana n’ibyo Ubushinjacyaha bwasubije kuri zo, rwagaragaje ko zidafite ishingiro bityo ko agomba gukomeza gukurikiranwa afunzwe.

Rwagaragaje ko ku mpamvu zo kuba afunzwe nk’uwafatiwe mu cyuho byabunishijweho ubwo haburanwaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bityo ko bitaba impamvu yongera gusuzumwa mu rukiko.

Urukiko kandi rwagaragaje ko impamvu zindi Twambajimana atanga nta shingiro zifite bitewe n’uko atazana ikintu kidasanzwe nk’uko bisabwa n’itegeko bityo ko rusanga akwiye gukomeza gukurikiranwa afunzwe.

Yagaragarije Urukiko ko yari yaratangiye kwiga amasomo yihariye mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko, ILPD, ku nguzanyo ya Leta bityo ko yakurikiranwa ari hanze aho kugira ngo Leta ikomeze kugwa mu gihombo kitari gikwiye.

Twambajimana Eric yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu ntangiriro za Werurwe 2023, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana ikirango cya Leta no kuzimanganya ibimenyetso.

Ibyaha aregwa bishingiye ku kuba ubwo Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 ibarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) rikorera mu Karere ka Huye yerekezaga mu Bufaransa mu gikombe cy’Isi gihuza bene ayo marerero “PSG Academies World Cup, mu 2022 uwari umutoza wayo Rumanzi David yatorotse akamwifashisha ngo amuhe ubufasha bwo kumukorera inyandiko zerekana ko ari impunzi ya politiki.

Rumanzi David yatorotse yajyanye n'Ikipe y'Igihugu mu Bufaransa
Rumanzi David yatorotse yajyanye n'Ikipe y'Igihugu mu Bufaransa