00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuco wanjye, ni Irangamuntu yanjye nk’umunyarwanda

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 5 June 2015 saa 12:31
Yasuwe :

Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyete yitwa MAV (Mobile Application Ventures) rirategura igikorwa cyiswe "Hobe Rwanda” kigamije kwagura ibikorwa byo kumenyakanisha neza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Iki gikorwa kije nyuma y’ibindi byakozwe muri 2013 na 2014, nk’uko Raoul Rugamba, Umuyobozi w’iyo sosiyete yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari mu Bubiligi mu gutegura, no guhura n’urundi rubyiruko ruhatuye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa n’abashoramari.

Yanongeyeho ko ubu barimo bakorana n’abo mu nteko izirikana kugirango ibyo bazakora bizabe binoze. Avuga kandi ko bifuza ko icyo gikorwa kigera ku isi hose, bikaba ari byo byamuzinduye mu rugendo rwe mu Bubiligi.

Yagize ati: “Benshi muri twe ari urubyiruko, ndetse na bamwe mu baturuta hari byinshi tutazi, hari byinshi tutabwiwe n’abo dukomokaho ba data na mama cyangwa se ba sogokuru na banyogokuru, kuko wa muco wa kera, wo gutarama no gutozwa kumenya amateka mu biganiro, wagiye ucika.”

Rugamba yakomeje avuga ko umuco Nyarwanda ari wo ndangamuntu, ukaba ari na wo uzahora uranga Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi, ndetse ngo uko byagenda kose, birakwiye ko bose, ari ababa mu Rwanda, cyangwa se mu mahanga, bawubungabunga banaharanira kuwumenya, bakanawushishikariza abandi.

Rugamba akomeza avuga ko uretse n’ibyo, urungano rwe n’abato kuri we, bari kugenda binjira mu mico y’indi bigatuma batakaza ubumenyi buke bari bafitiye uw’iwabo i Rwanda, ati: “bikomeje bityo twazabura Irangamuntu yacu, y’ubunyarwanda.”

MAV yashinzwe mu rwego rwo kwihangira umurimo mu mwaka wa 2012, ishingwa n’umusore w’umunyarwanda, Raoul Rugamba w’imyaka 26, ikaba igamije guteza imbere umuco nyarwanda ku isi hose.

Mu bikorwa yagezeho hakabamo icyo bise "Hobe Rwanda" igamije gukangurira urubyiruko cyane cyane n’abanyamahanga kumenya umuco nyarwanda.

Icyo gikorwa barimo gutegura mu Bubiligi bise "Hobe Rwanda” kizaba kibaye ku nshuro ya 3, giteganyijwe ku matariki ya ya 5 n’iya 6 Nzeri 2015, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byo kumenyakanisha neza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

IGIHE: Hobe Rwanda igizwe na nde?

Rugamba: “Hobe Rwanda" ni umushinga w’igenga ugizwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ariko twifuza gushishikariza buri mu nyarwanda aho ari hose kuwugiramo uruhare kugirango umuco wacu tuwuhe imizi ihamye, ngo "abashyize hamwe imana irabasanga".

IGIHE: iki gitekerezo cyakujemo ryari? Ese mufite migambi ki mu minsi iri imbere?

Rugamba: Hobe Rwanda, twayitekereje duhereye ku rukundo (passion) twari dufitiye umuco waho duturuka, bikajyana n’uko twashakaga kumenya natwe ubwacu ibyawo cyane. Aho ni ho twageze aho tubona ko twagira icyo natwe dukora, aho kugirango ugende ukendera turebera.

Iyo urebye, urungano rwacu, uko twasanze umuco si ko ukiri ubu, bivuga ko ejo hazaza byashoboka ko wazima burundu cyangwa ukavangirwa cyane tutagize icyo tubikoraho. Ni bwo mu bushobozi bwacu twafashe iki cyemezo, kandi ngo "kora ndebe iruta vuga numve".

Twagiye duhera mu gushaka ikipe ikomeye ibishoboye, harimo abazi iby’umuco, harimo abazi ibyo gukora imishinga (projets), harimo abazi gutegura ibitaramo n’ibindi bihuza abantu benshi (industrie-événements), n’abandi batandukanye, turicara tubanza gusuzuma ibyo tugiye kugeza ku bantu, n’isomo bari buvanemo.

Niko gushaka ikizajya gikumbuza abanyarwanda n’inshuti
z’u Rwanda, iby’umuco wacu, kinawubigisha.

Ku byerekeye ejo hazaza ha "Hobe Rwanda" Twifuza ko Umuco nyarwanda uba, mu byo bita mu Gifaransa, “accessible”, kuri buri muntu wifuje kumenya umuco wacu, akagira ifatizo n’aho abisanga hazwi kuko usanga kenshi aho tugenda mu mahanga abandi barabigezeho.

Twagiye tugenda mu mahanga, aho inshuti nab’avandimwe batuye mu mpande 4 z’isi, ariko ugasanga haragaragara imico yo mu bindi bihugu kurusha uwo mu Rwanda.

Muri make twifuza ko "Hobe Rwanda" iba inkunga (contribution) yacu nk’urubyiruko, uko twishoboye, mu kubungabunga umuco wacu, no guteza imbere igihugu cyacu, tugira tuti, "umuco wacu, Irangamuntu yanjye”.

IGIHE: Ni bande mufatanya iki gikorwa muri MVE?

Rugamba: Abo dufatanya, abadutera inkunga kandi nshimira harimo Minisiteri y’umuco na Siporo, RDB, Isaano festival, Positive Production, IGIHE ltd, Inkstain, Safali Sound, Micasa, Rockvent, Davephotograpy, DidoCad, Iyugi, Kigaliup festival n’urundi rubyiruko rwinshi dukorana batitangiriye itama, nanashishikariza abandi batarabimenya kuza tukifatanya muri uyu mushinga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages