00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudagekazi yakebuye Abazungu bagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 17 February 2016 saa 07:30
Yasuwe :

Umudagekazi Dame Helen Hyde DBE wagizwe indashyigikirwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II kubera uruhare agira mu burezi mu Bwongereza, yanenze bene wabo bagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dame Helen w’imyaka 68,avuga ko ushaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi yagakwiye kubanza kuza mu Rwanda, akareba n’amaso ye ibimenyetso bibyerekana.

Dame Helen yabwiye IGIHE ko ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yashegeshwe n’amahano yagwiriye u Rwanda, kandi ngo byamwibukije umuryango we wapfiriye mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, ukicishwa gaz (gas chambers) bazira kuba ari Abayahudi.

N’ubwo hakiri byinshi byo gukora , Helen asanga u Rwanda rumeze nka paradizo nto, ngo kuko kuri we imyaka 21 ari mike cyane ngo u Rwanda rube rumaze kwiyubaka nk’uko rumeze ubu.

Dame Helen ni umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ry’abakobwa mu Bwongereza ryitwa Watford Grammar School for Girls. Ari mu Rwanda mu bikorwa byo gufasha abagore bo mu Murenge wa Remera kwishakamo ibikoresho by’ibanze umubyeyi akenera kuva asamye kugeza umwana agejeje umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2012 Helen nibwo yahawe izina ry’icyubahiro rya Dame ubusanzwe rihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Ritangwa n’umwamikazi nyuma yo kubiganiraho n’Inama y’Abaminisitiri.

Dame Helen Hyde DBE yasabye abazungu bagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuza kwirebera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages