00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite muri Amerika yasabye ko inkunga yahabwaga Senegal iyamburwa igahabwa ibihugu birimo u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 February 2017 saa 08:36
Yasuwe :

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Meadows yasabye ko Senegal yahagarikirwa inkunga yahabwaga n’iki gihugu mu bikorwa by’iterambere mu gihe cy’imyaka ibiri maze igahabwa ibihugu birimo u Rwanda cyangwa Uganda.

Uyu mudepite ukorana bya hafi na leta ya Israel, yatanze umushinga w’iri tegeko ushyikirizwa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga. Biteganyijwe ko uzabanza kwemezwa na Sena ndetse n’abagize umutwe w’abadepite mu nama bazagirana.

Mark Meadows yafashe iki cyemezo nyuma y’aho Senegal yatoye umwanzuro w’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye urwanya ibikorwa bya Israel byo kubaka mu gace ka West Bank muri Palestine.

Dakar Actu yatangaje uyu mwanzuro watumye Israel irakarira bikomeye Amerika, ivuga ukwifata kwayo kuri uyu mwanzuro ari byo byatumye utorwa.

Uyu mugabo yagerageje kugaragaza ibyo ashingiraho asaba ko Senegal yamburwa inkunga yagenerwaga igahabwa u Rwanda na Uganda, aho yatangiye agaragaza ko umubano wa Amerika na Senegal watangiye mu 1960 nyuma yo kubona ubwigenge ibukuye ku gihugu cy’u Bufaransa.

Yagaragaje kandi ko mu 2014 iki gihugu cyahawe inkunga na Amerika ingana na miliyari 2.5 z’amadorali asanga andi miliyoni 540$ iki gihugu cyahawe n’ikigo Millennium Challenge Corporation kuva mu 2010 kugeza mu 2015 yari agenewe gufasha imishinga migari yacyo mu bijyanye n’ubwikorezi ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’amazi.

Yagaragaje n’indi mishinga myinshi bagomba gufatanya n’iki gihugu, aho mu ngengo y’imari ya 2017, Senegal yagenewe miliyoni 103 z’amadorali agomba kuyifasha mu bikorwa birimo iby’ubuzima, iby’iterambere, iby’umutekano n’ibindi.

Uyu mudepite ariko yagaragaje ko Senegal iri mu bihugu bine byashyize umukono ku mwanzuro wa 2334 w’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye ugaragaza ko ibikorwa Israel ikorera mu gace ka West Bank binyuranyije n’amategeko, umwanzuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifasheho.

Ibyo yabihereyeho asaba ko aho gukomeza guta amafaranga y’inkunga ku bihugu bitesha agaciro ibindi bafitanye umubano, byayamburwa agahabwa ibihugu bigerageza gushyigikira intego n’inyungu z’Abanyamerika.

Yasabye ko nyuma yo kwemeza uwo mushinga, nta mafaranga agomba guhabwa Senegal uretse aca mu mishinga nk’uwo kurwanya SIDA, Malaria n’indi. Yemeje ko inkunga yabwaga iki gihugu iyamburwa igahabwa ibihugu nk’u Rwanda cyangwa se Uganda.

Mark Meadows yasabye ko inkunga yahabwaga Senegal iyamburwa igahabwa ibihugu birimo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages