00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite wa PSD wari uhagarariye u Rwanda muri EALA yeguye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 June 2015 saa 06:09
Yasuwe :

Kabahizi Celestin umwe mu badepite bari bahagariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yeguye ku mirimo ye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, Depite Kabahizi yeguye ku mwanya w’umudepite w’u Rwanda muri EALA yari amazeho umwaka n’amezi 7, aho yawugiyeho kuwa 28 Ukwakira 2013, asimbura Muhongayire Jacqueline wari wagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’ Iburasirazuba, MINEAC.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu nyakuri y’iyegura rya Depite Kabahizi wigeze kuyobora Intara y’Iburengerazuba, gusa rije rikurikira isezera mu ishyaka PSD rya Depite Bushishi Giovanni, wahise unatakaza umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Depite Bushishi Giovanni ngo yeguye ku mpamvu ze bwite

Minisitiri Dr.Vincent Biruta umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), yemeje ubwegure bw’abo badepite bombi nubwo atatangaje impamvu yateye abo bagabo kwegura umwe mu ishyaka undi muri EALA.

Icyakora ku kuba Bushishi yatakaje umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Ingingo ya 78 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kanama 2003, ivuga ko “Umudepite usezeye mu mutwe wa politike cyangwa mu mutwe w’Abadepite manda itararangira, yirukanywe mu mutwe wa Politike mu buryo buteganywa n’Itegeko Ngenga ryerekeye imitwe ya politiki cyangwa agiye mu mutwe wa politike wundi, ahita atakaza umwanya we mu mutwe w’Abadepite”.

Ubwo yinjiraga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri Werurwe 2014 asimbuye Mukandasira Caritas wari wagizwe Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba yabwiye IGIHE ati “Mfite gahunda yo kuba Umudepite wegera abaturage kurusha kuba mu biro...Muri buri muganda rusange nzajya ngira aho njya guhura n’abaturage."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages