00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudozi w’i Muhanga yegukanye miliyoni 10 muri Poromosiyo ‘Ba Miliyoneri’

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 January 2017 saa 01:45
Yasuwe :

Ndahayo Pascal, umudozi w’imyaka 51 ukomoka mu Karere ka Muhanga, ni we wabaye umunyamahirwe wegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 10 muri Poromosiyo ya Ba Miliyoneri yari yateguwe na Tigo.

Uyu mugabo yashyikirijwe igihembo cye ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza, 2016, mbere y’amasaha make ngo yinjire mu mwaka mushya wa 2017, mu gitaramo gisoza umwaka, CountDown, cyabereye kuri Kigali Convention Centre, iyi sosiyete y’itumanaho yari yagizemo uruhare.

Ubwo yakiraga iki gihembo, Ndahayo yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, ari bwo yakiriye telefoni yo muri Tigo ubwo yari mu kazi ke k’ubudozi, bamubwira ko yatsindiye ako kayabo, maze ngo ibyishimo biramusaba, ahita ajya no kubisangiza abagize umuryango we.

Asa n’uwuzuye ibyishimo, Ndahayo yagize ati “Nari ntaratunga amafaranga nk’ayo, ndakora ngatahana ibihumbi nka bingahe, nagujije banki amafaranga none miliyoni icumi koko? Ntishoboka!”

Ndahayo yavuze ko ayo mafaranga atsindiye azamufasha kwagura umwuga we w’ubudozi no gufasha umuryango we kubaho neza.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Tigo Rwanda, Chantal Umutoni Kagame, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba mu minsi 77 y’iyi poromosiyo barabashije guhindura imibereho y’abanyarwanda nka kimwe mu ntego bari bihaye.

Ati “Turishimye cyane kubona mu minsi 77 gusa twarabashije gutanga miliyoni 100 zigiye guhindura imibereho y’Abanyarwanda. Ni intego twari twarihaye, ndetse nshimishijwe no kuvuga ko twayigezeho.”

Yavuze kandi ko abantu bose babyiboneye ko icyo gikorwa cyanyuze mu mucyo bitewe n’uko abahawe ibihembo ari bo babaga babitsindiye ndetse yemeza ko cyatanze umusanzu ugaragara ku bukungu bw’igihugu n’imibanire myiza y’abaturage.

Yashimiye abaturage babashije kwitabira iyi poromosiyo na Televiziyo y’u Rwanda yabafashije muri icyo gikorwa kugira ngo kimenyekane hose mu gihugu n’abakozi bose ba Tigo bitanze kugira ngo kibashe kugera ku ntego.

Tigo yijeje ko izakomeza gukora ibikorwa byose bihindura imibereho y’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Kuva mu 2009 kugeza ubu, Tigo imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni eshatu ifasha mu bikorwa bitandukanye birimo na Internet yihuta ya 4G LTE ibaha kuri telefoni zabo, ndetse yagiye yegukana ibihembo binyuranye birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga n’icyo yaherewe mu imurikagurisha rya Kigali ryo mu 2015, nk’uwahize abandi mu kumurika ibijyanye n’ikoranabuhanga (Best ICT Exhibitor).

Muri icyo gikorwa, abakitabiriye basusurukijwe n’aba Ambasaderi ba Tigo, bamenyerewe nk’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Christopher wabaririmbiye indirimbo ze zikunzwe nka Ndamukunda, Irijoro, na Abasitari, mu gihe Dream Boys yabaririmbiye indirimbo nka Isano, 70, Bucece n’izindi.

Ndahayo (ufite indabo) avuga ko amafaranga ahawe azamufasha kwagura umurimo we w'ubudozi
Dream Boys yasusurukije abari bitabiriye icyo gikorwa
Christopher nawe yanejeje abakunda indirimbo ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages