Ibi babigaragaje mu gikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge cyabereye mu Karere ka Burera mu Mirenge ya Rusarabuye na Cyanika bifite agaciro ka miliyoni 15 y΄amafaranga y΄u Rwanda, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.
Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge bavuga ko abayobozi b΄imidugudu bahabwa amafaranga bagahishira abacuruza ibiyobyabwenge.
Havugimana Aimable yagize ati "Abayobozi b΄imidugudu nibo batuma ibiyobyabwenge bidacika, abacuruza ibi biyobyabwenge babaha amafaranga ubundi bakikorera, kandi aba bayobozi baba babazi kuko abenshi babicuruza ni babandi babigize umwuga, umuntu nk’uwo nta kuntu umuyobozi w΄umudugudu yaba atamuzi ahubwo barabahishira. Nta kuntu ibiyobyabwenge byacika kandi hakiri bamwe mu bayobozi badatanga amakuru"
Nyirakamana Emerita nawe ati "Hari ubwo tumenya abantu bacuruza ibiyobyabwenge tugatanga amakuru, babakurikirana abayobozi bo mu midugudu abo bantu batuyemo bakabahakanira bakaba bahindutse abere kuko baba barahawe amafaranga, nubwo atari bose babahishira ariko abenshi iki kintu baragikora, urumva ko ibiyobyabwenge bitacika hakiri ababishyigikiye noneho ari n΄abayobozi"
Umuyobozi w΄Intara y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge umuyobozi wawo azajya ajyananwa nabyo agasobanura uko byinjiyemo.
Yagize ati "Ntakuntu abacuruza bakanakorersha ibiyobyabwenge bakorera mu mudugudu wawe ngo ubiyoberwe, ahubwo abayobozi nibo bahabwa cyangwa bakamenya ayo makuru ntibayatange. Ibi ntibiteze kwihanganirwa niyo mpamvu umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge umuyobozi wawo azajya ajyananwa nabyo asobanure uburyo byinjiyemo, iki ni ikibazo tutazarebera kuko gikomeje kwangiza abana b΄abanyarwanda kikanamunga ubukungu bw΄Igihugu"
Kuva mu mwaka ushize wa 2018 mu Karere ka Burera, hamaze kwakirwa ibirego bigera ku 119 by΄abakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge, ibyinshi bituruka mu gihugu cy΄abaturanyi cya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO