Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uyu mudugudu uzatwara asaga miliyari 36 Frw. Hazubakwa inzu 382 zirimo amagorofa, inzu 51 zagenewe imiryango zubatswe ukwazo na 'townhouses' 57.

Kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kigizwe n’inzu 180 cyari kimaze kugera ku kigero cya 85%. Harimo 92 zizagurishwa na 88 zizajya zikodeshwa.

Inzu zizagurishwa muri uyu mushinga zirimo iz’ibyumba bibiri n’iz’ibyumba bine, aho ibiciro biri hagati ya miliyoni 102 Frw na miliyoni 212 Frw.

NCBA Bank Rwanda iri gukorana na Fortis Green Housing, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo abashaka kugura izi nzu babone uburyo bwo kuzishyura binyuze muri gahunda y'inguzanyo ya 'Tura Neza 105%'.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, itumanaho n’inozabubanyi muri NCBA Bank Rwanda, Nyabagabo Fleury, yavuze ko abashaka gutura muri izi nzu bashobora kuzisura, bagashima, hanyuma bakagana banki.

Ati "Inzu zirateguye. Umuntu wese ushaka gutura mu nzu ye bwite asabwa kuyisura. NCBA Bank Rwanda ifite gahunda y’inguzanyo ishobora kugufasha kugera ku nzozi zo gutunga inzu."

Yongeyeho ko iyi gahunda itanga inguzanyo irenze agaciro k’inzu, ikubiyemo ubwishingizi n’ibindi bijyanye na serivisi.

Ati “Dutanga inguzanyo ya 105% by’agaciro k’inzu, irimo ubwishingizi n’andi mahirwe menshi atuma uba mu nzu nziza nk’izi. Ku kwishyura, ubikora nk’uko wakwishyura izindi nguzanyo.”

Fortis Green Housing yatangaje ko ibikorwa by’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi byamaze gushyirwa muri izi nzu, mu gihe hasigaye ahanini imirimo yo gutunganya ubusitani, kurangiza kubaka imihanda no kuyisukura.

Umuyobozi muri Fortis, Furaha Amos, yagize ati "Imirimo yo kubaka izi nzu mu cyiciro cya mbere irasa nk’aho iri kugana ku musozo kuko twatangiye gutera ubusitani, indabo kubera ko mu byo dutekerezaho cyane ni ibijyanye no kubaka inzu zibungabunga ibidukikije.”

Masaka Views Eco Estate ni umwe mu mishinga igamije gufasha Umujyi wa Kigali mu kongera no guteza imbere amacumbi, ndetse no guteza imbere imibereho y’abawutuye, mu gihe uyu mujyi ukomeje kwaguka.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Umujyi wa Kigali wari uteganyije gukoresha asaga miliyari 251 Frw mu bikorwa bitandukanye, birimo guteza imbere imiturire n’imitunganyirize y’umujyi mu bice bitandukanye ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye kajagari.

Inzu zigurishwa muri uyu mudugudu ni izifite ibyumba bibiri n'iz'ibyumba bine
Inzu zigurishwa muri uyu mudugudu ni izifite ibyumba bibiri n'iz'ibyumba bine
Izi nzu ziri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro
Izi nzu ziri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro
Inyinshi mu nzu zo guturamo ziri ukwazo zimaze kuzura
Inyinshi mu nzu zo guturamo ziri ukwazo zimaze kuzura
Imbere muri imwe mu nzu zo mu mudugudu w'icyitegerezo wa Masaka View  Eco Estate
Imbere muri imwe mu nzu zo mu mudugudu w'icyitegerezo wa Masaka View Eco Estate
Abakozi ba NCBA batemberejwe ahari kubakwa uyu mudugudu w'icyitegererezo i Masaka
Abakozi ba NCBA batemberejwe ahari kubakwa uyu mudugudu w'icyitegererezo i Masaka
Imirimo yo kubaka umudugudu w'icyitegererezo wa 'Masaka View Eco Estare' igeze kuri 85%
Imirimo yo kubaka umudugudu w'icyitegererezo wa 'Masaka View Eco Estare' igeze kuri 85%
Hatangiye ibikorwa byo kubaka umuhanda muri uyu mudugudu w'icyitegererezo uherereye i Masaka
Hatangiye ibikorwa byo kubaka umuhanda muri uyu mudugudu w'icyitegererezo uherereye i Masaka
Furaha Amos ukora muri Fortis Green Housing yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu igeze kuri 85%
Furaha Amos ukora muri Fortis Green Housing yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu igeze kuri 85%