00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Perezida Ndayishimiye ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 July 2023 saa 05:20
Yasuwe :

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, azitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) izatangira i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Angeline Ndayishimiye azaba ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira iyi nama.

Muri iyi nama izafungurwa na Perezida Kagame, abandi bayobozi bakuru bazayitabira harimo Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Hongrie, Katalin Novák; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde; Umugore wa Perezida wa Namibie, Monica Geingos n’abandi.

Angeline Ndayishimiye ni bwo bwa mbere agiye kugera mu Rwanda nk’umugore wa Perezida w’u Burundi. Aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi uri kujya mu buryo nyuma y’imyaka hafi umunani warajemo agatotsi.

Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Ezéchiel Nibigira, amuzaniye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye azitabira inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere (Women Deliver) i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages