Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Angeline Ndayishimiye azaba ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira iyi nama.
Muri iyi nama izafungurwa na Perezida Kagame, abandi bayobozi bakuru bazayitabira harimo Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Hongrie, Katalin Novák; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde; Umugore wa Perezida wa Namibie, Monica Geingos n’abandi.
Angeline Ndayishimiye ni bwo bwa mbere agiye kugera mu Rwanda nk’umugore wa Perezida w’u Burundi. Aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi uri kujya mu buryo nyuma y’imyaka hafi umunani warajemo agatotsi.
Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Ezéchiel Nibigira, amuzaniye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!