Uyu mugaba w'ingabo yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Mozambique barimo Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Maj Gen Messias Andre Niposso, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Tiago Alberto Nampele, Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare, Brig Gen Ricardo Makuvele n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig Gen Chongo Vidigal.
Ni uruzinduko rwari rufite intego yo guha ikaze ingabo z’u Rwanda zerekeje muri Cabo Delgado gusimbura izari zimazeyo igihe n'ubuyobozi bushya ngo bagirane ibiganiro bigamije ubufatanye mu gutsintsura imitwe y’iterabwoba muri iki gihugu.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame, wamugejejeho imiterere y’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu duce zahawe twa Mocimboa da Praia, Palma na Ancuabe.
CGS Admiral Joaquim Mangrasse yashimye akazi kakozwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu rugamba rwo kurwanya imitwe y'iterabwoba muri ibyo bice byatumye abaturage barongera gusubira mu buzima busanzwe.
Abasirikare n’abapolisi boherejwe gusimbura abari basanzwe muri Mozambique bahagurutse ku Kibuga Mpuzamanga cy’Indege cya Kigali, ku wa 31 Nyakanga mu 2023.





Ibitekerezo 0