Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye ku biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Islamabad mu Murwa Mukuru wa Pakistan, bikaba byagarutse ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, kubaka ubushobozi no kunoza ubufatanye mu bucuruzi.
Uruhare rwa diaspora ya Pakistan mu iterambere ry’u Rwanda na rwo rwagarutsweho muri ibi biganiro.
Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma uru rugendo rushoboka, rukaba ari urwa kabiri rwo kuri uru rwego mu mateka y’u Rwanda ku mugabane wa Aziya.
Muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 12 bashya bahagarariye ibihugu byabo barimo n’uwa Pakistan, Naeem Ullah Khan.
Ambasaderi Naeem yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane kandi azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo harimo ubucuruzi n’ishoramari.
Ati “Icya mbere dushaka guhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga na Pakistan, bakajya bakivana hano bakigeza muri Pakistan […], ikindi dusanzwe dufitanye amasezerano mu by’ubuzima n’umutekano, dushaka kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bakajya kwiga muri Pakistan.”
“Ikindi Pakistan ni igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 240, rero ni isoko rinini ku Rwanda ariko na Pakistan ifite isoko rinini hano; turakeneranye. Urugero u Rwanda rufite icyayi, Pakistan ntabwo igifite kandi dukunda icyayi kuko tukinywa gatanu ku munsi.”
Ambasaderi Naeem Ullah Khan yavuze ko igihugu cye kizwi mu guhinga umuceri mwinshi kandi u Rwanda hari umuceri rutumiza mu mahanga. Ni mu gihe kandi ngo Pakistan ikenera avoka kandi mu Rwanda zihaba ari nyinshi.
Ambasaderi Naeem Ullah Khan, yavuze kandi ko uretse kuba azibanda ku gushishikariza abashoramari bo mu gihugu cye kuza gushora imari mu Rwanda hari na gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!