00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo n’umugore bafatiwe mu cyuho cyo gucuruza no gutunda urumogi i Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 February 2019 saa 03:24
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo n’umugore bakoraga akazi ko gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge by’urumogi mu Mujyi wa Kigali; bose bafite ibiro bisaga 30.

Uyu mugore wari warahawe akazi ko kurutunda n’umuntu avuga ko atazi hamwe n’umugabo waruranguzaga bose Polisi yaberetse itangazamakuru kuri uyu wa 16 Gashyantare.

Uyu mugore wo mu Murenge wa Kinyinya yavuze ko mu Ukuboza 2018 umuntu yamusanze muri Gare ya Kinyinya ari kuganira n’abandi ibijyanye n’imibereho y’iki gihe itoroshye, amubaza akazi akora undi amubwira ko ntako hanyuma amwizeza kuzamuha ibiraka.

Nyuma y’iminsi itatu uwo muntu ngo yaramuhamagaye amuha agakapu atazi ikirimo, kugira ngo akamujyanire Kimisagara, arabikora amuhemba 5000F rw ayanyujije kuri telephone.

Ku nshuro ya kabiri nibwo yamenye ko ibyo aba ahawe ari urumogi ntiyabireka kuko yari akeneye amafaranga.

Ku nshuro ya kane yahawe imifuka ibiri yarwo ngo ayibike ari nayo yafatanywe ku wa Gatanu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Icyo nicuza ni uko nagiye gufatanya nawe icyaha, ibyo afite mbizi neza ngatwarwa n’irari ry’amafaranga ngakora akazi kabi.”

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka wigeze no gufungirwa gucuruza urumogi mu 2016 we yasobanuye ko ‘yaruranguraga ku mugore wo mu Murenge wa Gitega akongera akarugurisha n’abandi’.

Ngo yari umucuruzi w’imyenda ariko nyuma yashowe mu rumogi n’umuntu wari usanzwe urucuruza wamwumvishije ko mu myenda nta mafaranga abamo yamukiza bituma.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yongeye gufatanwa igikapu kirimo udupfunyika 300 tw’urumogi agiye kuducuruza.

Ati “Ndi kwicuza kuko uhereye kuri njye ngiye guhura n’igihano cy’icyaha naguyemo [...] Ubutumwa naha abantu ni uko atari byiza, ntibyemewe babikoze nabo bagerwaho n’ingaruka nk’izi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP. Jean Bosco Kabera, yavuze ko ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riri kwiyongera ariko inzego zitandukanye zahagurikiye gufata, gukumira no guhana ababyishoramo.

Ati “Biragaragara ko ibiyobyabwenge bituruka mu bihugu duturanye. Abajya kubizana, kubikwirakwiza mu gihugu cyangwa kubiha abaturarwanda barimo urubyiruko arirwo ejo hazaza h’igihugu ni ikibazo gikomeye. Bakwiye kubireka kuko bibagiraho ingaruka zikomeye cyane.”
Yasabye abanyarwanda gutanga amakuru ku babikoresha bagafatwa bakabiryozwa.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ahanishwa kandi igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

Ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Bombi bafatanywe ibiro 30 by'urumogi
Bafatiwe mu cyuho cyo gucuruza no gutunda urumogi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP. Jean Bosco Kabera, yaburiye abacuruza ibiyobyabwenge ko amategeko ateganya ibihano bikarishye

Amafoto:Geoge Salomo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages