Izi mpanuro yazihaye abagabo kuri uyu wa Gatandatu kuya 18 Mutarama 2020, mu rugaga rw’abagore n’urugaga rw’urubyiruko zishamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe isuku n’isukura no kurengera abangavu.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika.
Iki gikorwa cyabaye hubakwa ubwiherero bubiri, hanazamurwa inzu y’umuturage utishoboye, hagamijwe gukemura burundi ikibazo cy’imuryango itagira aho iba ndetse n’itagira ubwiherero.
Mu kiganiro Guverineri Gatabazi Jeans Marie Vianney yatangiye muri Iki gikorwa, yagarutse ku bagabo batubaha abagore babo ngo bafatanye muri byose.
Yagize ati " Umugabo udaha agaciro umugore we ngo amwubahe aba afite ikibazo cyo kugwingira mu bwonko, umugore afite inshingano zikomeye abagabo tutashobora. Ntabwo umugore ari uwo guterera iyo, ahubwo inama nagira abagabo ni uko nimushaka gusaza neza, mukunde abagore banyu".
Gatabazi yavuze ko akenshi imihigo itandukanye itegerwaho mu ngo, bituruka ku kwitana ba mwana hagati y’umugore n’umugabo, bikangira ingaruka ku iterambere ry’umuryango.
Abari baje muri ki gikorwa by’umwihariko abagabo biyemeje gutangwa umusanzu wabo mu gukomeza kwita ku isuku n’isukura n’uburere bw’abana babo, bakareka kubiharira abagore gusa.
Ibikorwa byo kubakira ubwiherero ku batabugira biteganyijwe ko kizarangira mu ntangiro za Gashyantare 2020, aho hazaba hamaze kubakwa ubwiherero 3335, n’inzu imwe y’umuturage utishoboye bikozwe m’urubyiruko n’abagore bo mu muryango wa RPF Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu Ukuboza 2019 mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwaga imiryango isaga 3600, itagira aho iba n’indi isaga 4000 itagira ubwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO