Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa 29 Mata 2019 nyuma y’uko yari azaniwe udupaki 14 twa Cocaine n’umuntu uvuye mu Burundi
Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa 30 Mata, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yavuze ko yafashwe saa sita z’amanywa nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ati "Bamufashe mu gihe cya saa sita ubwo bari bamuzaniye turiya dupaki 14 twa Cocaine. Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, ya makuru tujya tubabwira gutanga, batanze amakuru umugabo aje atumuzaniye ahita afatwa.”
Yakomeje agira ati "Byari biturutse mu Burundi, dore ko nawe afite ubwenegihugu bw’u Burundi. Bari babimwohereje bivuye i Burundi kugira ngo abigurishe."
CIP Umutesi yakomeje agira abantu inama yo kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresha, ababinywa, ababicuruza n’igihugu muri rusange, asaba n’abaturage gukomeza gutanga amakuru.
Uyu mugabo utashatse kugira byinshi abwira itangazamakuru, yavuze ko yabifatanywe na polisi abifite mu modoka ariko ko ari umuntu wari wamutumye.
Ati "Twahuriye mu muhanda abinzaniye, ntaba akeneye ko umumenya cyangwa aho atuye."
Yagiriye inama abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko mu Rwanda inzego z’umutekano ziri maso.
Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ashobora no guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 15 Frw ariko atarenze miliyoni 20 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.
Ikindi giteganywa ni igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 30 Frw ariko atarenze miliyoni 50 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO