Ibi yabigarutseho mu nteko y’abaturage ubwo hanatangizwaga icyumweru cyahariwe umuryango cyateguwe n’itorero rya ADEPR mu Rwanda, mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika, aho yabaganirije ku bibazo bikibangamiye umuryango birimo n’abagabo bagica inyuma abagore babo.
Yakomeje akebura abagabo abibutsa ko mu gihe badakunze abagore babo babagisha inama, ahubwo bagahitamo kubaca inyuma bakurikiye abambara amajipo magufi yagereranyije na kimwe cya kabiri cy’ijipo, kugeza ubwo bambutse n’imipaka bagiye muri izo ngeso mbi, badateze kugira iterambere mu ngo zabo.
Yagize ati “Umugabo ushaka gukomera mu rugo rwe akanubahwa abanza gukunda umugore we, ibyo tuvuga byose mu ngo zacu bisasirwa n’urukundo, umugabo rero ukirarikira umugore utari uwe ngo ni uko yambaye kimwe cya kabiri cy’ijipo kugeza ubwo hari n’abambuka umupaka bakajya gukorera izo ngeso mbi mu bihugu by’abaturanyi, nta terambere rizagera iwe”.
Yakomeje kandi anenga cyane umugabo ukivuga ibyo atunze mu izina rye gusa aho kumva ko ari iby’umuryango, kuko ari kimwe mu bikoma mu nkokora uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Hari abagabo bakicara ukumva aravuze ngo, inka yanjye, inzu yanjye, isambu yanjye n’ibindi, ni gake uzumva umugore avuga amagambo nk’aya, ibi biracyari inkomyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, ibintu ni iby’umuryango, mugomba no kujya mujya inama mu mikoreshereze yabyo”.
Aha yanasabye abakirisitu gufata umwanya uhagije bagasengera ingo zikigaragaramo amakimbirane ahanini aterwa n’ubuharike, imitungo n’ibindi.
Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Past. Karuranga Ephrem, avuga ko gusengera ingo zikigaragaramo amakimbirane n’ibindi bibazo bibugarije birimo isuku nke ari inshingano zabo mu kubaka umuryango muzima.
Ati “Ni ngombwa kandi ni inshingano zacu gusengera imiryango ikigaragaramo amakimbirane arimo no gucana inyuma kw’abashakanye, ndetse n’ibindi bibazo bibangamira umuryango birimo n’umwanda, aho muri aka gace hari abaturage benshi batagira ubwiherero bagera kuri 200 twagejejeho amabati, muri iki cyumweru tuzatanga inyigisho ziganisha ku ruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango muzima, tugendeye ku ijambo ry’Imana n’ubunararibonye”.
Abagabo n’abagore na bo biyemeje guhindura imyumvire no gufasha imiryango ikigaragaramo amakimbirane, bafatanya n’abayobozi babo kubaka umuryango uzira amakimbirane ayo ari yo yose.
Hashize ibyumweru bigera kuri bitatu Intara y’Amajyaruguru ihigiye imbere ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Shyaka Anastase, ko bagiye gutegura amarushanwa y’Umurenge utarangwamo amakimbirane, abazabasha kwesa uyu muhigo mu mezi atandatu bazahembwa igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Minisitiri w’intebe yabibasezeranyije.



















TANGA IGITEKEREZO