00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo:Yishwe n’abayobozi azira kutishyura mituweli

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 December 2015 saa 11:45
Yasuwe :

Gisagara Bernard w’imyaka 40 yishwe akubiswe n’abantu babiri bashinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano (abapolisingi) bamuziza gusiba irondo no kutishyura mituweli.

Uyu Gisagara wari ufite abana umunani yari atuye mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, ngo uretse kuba nta mituweli yarishye yari anazwiho kutitabira irondo nk’abandi baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko, Gisagara ngo yafatanywe na mugenzi we ku mabwiriza y’umuyobozi w’Akagari ka Nyarubungo, witwa Bizumuremyi Gaspard ku saa kumi n’igice zo ku itariki 11 Ukuboza 2015.

IP Emanuel Kayigi avuga ko, uyu mugabo yapfuye azize gukubitwa cyane n’abagabo babiri bashinzwe guhuza abaturage n’inzego z’ubuyobozi na Polisi (Abapolisingi), nyuma yo kwanga ko bamujyana ku Murenge wa Ngarama.

Ati”Gitifu yarabamuhaye ngo bamujyane ku Murenge ageze mu nzira aranga abasaba imbabazi ngo bamurekure abagaragariza ko n’ubundi azayishyura kuko n’umugore we ari hafi kubyara baranga batangira kumukubita ibipfunsi n’imigeri n’inkoni bari bitwaje ahita agwa aho”.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Ngarama mu gihe abakekwaho kumwica bo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubungo bagerageje guhunga ariko baza gufatwa ku bufatanye bw’abaturage na Polisi.

IP Kayigi, yemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubungo, Bizumuremyi Gaspard akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi kubera ko ari we wabahaye amabwiriza yo kumujyana ku ngufu.

Aba bagabo barimo n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa nibaramuka bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Umurambo ugiye gushyingurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages