00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wanjye n’umwana bashizemo umwuka ndeba: Ishavu rya Ingabire wapfushije bane kubera ibiza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 June 2023 saa 12:26
Yasuwe :

“Nagiye kumva numva inzu ituguyeho. Nahise mbibwira umugabo ko ituguyeho. Umwana yaratatse avuga ngo tumutabare. Kuko nanjye ntashoboraga kunyeganyega ndamubwira nti ihangane. Twarasenze dusaba Imana ko itwakira.”

Aya ni amagambo ya Ingabire Lucie wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wapfushije abana batatu n’umugabo mu ijoro rimwe kubera ibiza biheruka kwibasira Intara y’Uburengerazuba.

Nubwo akomeye ku maso ariko iyo aganira inkuru y’ibyamubayeho hari ubwo amarira azenga mu maso.

Ingabire Lucie ni umubyeyi w’abana batandatu ariko kuri ubu asigaranye batatu abandi bishwe n’ibiza hamwe n’umugabo we.

Ati “Naravuze nti ‘ese Yezu kubera iki wemeye ko dupfa uru rupfu. Tumaze kwihana ngo Imana itubabarire ibyo twakoze byose, nagiye kumva numva umwana aracecetse (arapfuye) ariko nanjye umwuka wasaga n’uri kugenda.”

Iryo joro bari mu nzu ari abantu barindwi ariko ababashije kurokoka ni batatu abandi bahasize ubuzima.

Mu cyumba yarimo n’umugabo we n’umwana muto, ni we wenyine wabashije gutabarwa akiri muzima abandi bose bari bashizemo umwuka.

Mu kindi cyumba umukobwa wabo w’imfura n’umwana bari kumwe na bo barapfuye harokoka abana babiri ari nabo babashije gutabaza ngo abone ubufasha bwatumye avamo agihumeka.

Akimara gukurwamo yabaye nk’utaye ubwenge kubera ko atiyumvishaga ibimubayeho muri iryo joro.

Mu Karere ka Rubavu hapfuye abasaga 28 bishwe n’ibiza abandi barakomereka. Abagizweho ingaruka na byo bafashwa mu buryo butandukanye burimo gucumbikirwa no gukodesherezwa amazu ndetse no guhabwa ubufasha bw’ibiribwa.

Yifuza ubufasha bwo kwibeshaho

Ingabire n’umugabo we bakoraga ubucuruzi buciriritse bakabasha kwishyurira abana amashuri, guhahira urugo no gukemura ibibazo by’ibanze.

Ntabwo akiri mu nkambi, yarakodesherejwe inzu abamo n’abana be babiri ari kumwe na bo kuko undi aba kwa Nyirakuru.

Ibyo kurya biracyaboneka kubera ko yafashijwe na Leta ariko kuri ubu nta kazi afite kazamubeshaho mu bihe biri imbere.

Kuri ubu asobanura ko acyibaza uko azabaho atari kumwe n’umugabo we. Ibyo bakoraga nta bigihari ndetse nta n’umutungo basigaranye ariko agaragaza ko abonye ubufasha yacuruza.

Ati “Umugabo wanjye yacaga aha nanjye ngaca hariya, abana bakabasha kurya none ntabwo ahari, birumvikana ko mbonye igishoro nabasha gukora ubucuruzi buciriritse kuko ari na bwo nakoraga nkareba ko nabasha kugaburira abana.”

Ndagijiyaremye Epaphrodite, yavuze ko yatunguwe n’uko umuryango we wose wari ugiye kugwa aho utuye bitewe n’ibiza asaba abahasigaye kwimuka mu maguru mashya.

Ati “Nkanjye wahaburiye abantu bane icyarimwe kuhava ni ingenzi. Umuryango wose wari ugiye kuzima kuko uretse twe dutuye ahandi abandi bose bari bari aha. Nkurikije ibyo nabonye ntawe nakwifuriza gukomeza kuhatura.”

Uyu kimwe na bagenzi be baturiye umugezi wa Sebaya n’abari mu bice byashyizwe mu manegeka bagaragaza ko bakwiye kuhimurwa aho kuhasiga ubuzima.

Bemeza ko nubwo bagenzi babo bapfuye mu bihe nk’ibi by’ibiza bikwiye kuba n’isomo ku bijyanye n’imiturire ku buryo abantu bashobora gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, yagaragaje ko kugeza ubu hari inzu zirenga 1500 zangiritse bikomeye zigomba kubakwa bushya.

Yavuze ko hari kandi na gahunda yo kwimura abaturiye umugezi wa Sebeya n’abatuye mu duce dushobora guteza ibyago mu kwirinda ko ibihe nk’ibyo byazongera kubaho kandi inyigo zamaze gukorwa.

Inzu bari batuyemo yarasenyutse ndetse ni yo yahitanye abantu be
Ingabire Lucie wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wapfushije abana batatu n’umugabo mu ijoro rimwe kubera ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages