Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugabo ku itariki ya 5 Werurwe yafatiwe mu kagari ka Nganzo Umurenge wa Kivumu ari naho acumbitse.

CIP Kanamugire yavuze ko kugirango afatwe yagiye kugura Fanta mu iduka, yishyura ibihumbi 5000, umucuruzi ayabonye ntiyayashira amakenga nibwo yamubwiye ngo abe yihanganye avunjishe, nibwo yahise ahamagara Polisi iraza iramufata.

Yakomeje avuga ko agifatwa bamusanganye inoti imwe y’ibihumbi bitanu, bamubaza niba hari andi afite avuga ko ayafite iwe mu rugo, bahageze bahasanga izindi noti esheshatu za bitanu yose hamwe aba ibihumbi 35 byose by’amiganano.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira uyu muturage wihutiye gutanga amakuru akibona ko uyu mugabo yishyuye amafaranga y’amiganano, anasaba abandi kujya bakora nkawe.

Yagiriye inama abantu kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda, kugirango barebe ko ari nzima.

CIP Kanamugire yavuze ati “Abantu bakwiye kumenya ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano, ariko uruhare rw’abaturage rukaba rukenewe binyuze mu gutanga amakuru y’ababikora.”

Yakomeje avuga ati “Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intambwe ndende mu ntara y’Uburengerazuba no mu Rwanda muri rusange, ariko niyo yaba make agira ingaruka ku bukungu, ikaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nkuko biteganywa n’ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.