00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganda udasanzwe w’Urubyiruko urateganya kubaka uturima tw’igikoni 21,480

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 March 2015 saa 04:49
Yasuwe :

Umuganda udanzwe w’Inkomezamihigo, Intore z’urubyiruko ruhagarariye abandi mu Itorero ry’igihugu, urateganya ko uzubaka nibura uturima tw’igikoni 21,480, tuzubakirwa abatishoboye ndetse na bimwe mu bigo by’amashuri byatoranyijwe mu gihugu hose.

Mu itorero ry’urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose, urubyiruko rwiyemeje gutegura umuganda uzajya uba buri gihembwe, babisinya mu mihigo yabo.

Urubyiruko ruzwi ku izina ry’Inkomezamihigo, rwiyemeje gukora umuganda mu gihugu cyose kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 5 Werurwe 2015, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert yavuze ko muri uyu muganda hateganywa gukorwa uturima tw’igikoni nibura 21,480 mu gihugu hose, muri buri Kagari hakaba haratoranyijwe abatishoboye 10 bazakorerwa uturima tw’igikoni ndetse hakanatoranywa Ikigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 na cyo kigomba gukorerwa icyo gikorwa mu rwego rwo kurwanya ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Inkomezamihigo mu gikorwa cy'umuganda

Shyerezo avuga ko uyu muganda ari agashya katekerejwe n’urubyiruko mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Uyu muganda w’Urubyiruko wateguwe n’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) kubufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango hamwe n’Uturere twose two hirya no hino mu gihugu.

Abahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, bose bahuriye i Kigali kuri uyu wa kane mu nama yo gutegura no kunonosora iki gikorwa cy’umuganda, bavuzeko kandi imyiteguro yarangiye, ndetse banagaragaje uko bazakora uyu muganda.

Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yavuzeko Leta y’u Rwanda ishora imbaraga nyinshi mukwigisha rubyiruko kugira ngo igihugu kigire urubyiruko rushoboye kandi rutanga umusaruro mu bikorwa bigamije iterambere rusange ry’igihugu.

Urubyiruko rufite imyaka 14 kugeza kuri 35 rugize 40% by’abanyarwanda, mugihe Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka 35 bagize 78,7%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages