Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko umuganda usoza Ukuboza 2019 ari nawo wa nyuma w’uyu mwaka uzibanda ku bikorwa bizategurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

By’umwihariko ku turere twabayemo ibiza, rivuga ko uzibanda ku bikorwa byo gukumira ibiza no gukemura ibibazo byatewe nabyo.

Ibyo bikorwa birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gusana amashuri n’imihanda, gusibura imiyoboro y’amazi, kubungabunga amateme n’ibiraro no gusiba ibinogo by’amazi.

Ibiza ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere u ruherereyemo kubera ukwiyongera kw’imvura byatewe n’ubwiyongere by’ubushyuhe mu Nyanja y’Abahinde.

Imibare yerekana ko mu mezi asaga ane ashize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, ibiza byahitanye abarenga 280.

Imvura yaguye kuwa Kane w’iki cyumweru mu Rwanda yahitanye abantu 12, yangiza ibindi inzu 113, hegitari z’imyaka 49 n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko uburyo imvura igwamo mui Rwanda bwahindutse biturutse ku cyerekezo cy’umuyaga.

Ubusanzwe imvura yagwaga yaturukaga mu Ntara y’Iburasirazuba igakomereza ahandi mu gihugu ariko mu ijoro ryo kuri Noheli hinyongeyeho iyaguye iturutse mu kibaya cy’uruzi rwa Congo yari isanzwe igarukira Iburengerazuba ariko imiyaga iyihindurira icyerekezo ikwira mu gihugu hose.

Ibiza bimaze iminsi byibasira uduce dutandukanye tw'igihugu twangije ibikorwa bitandukanye
Ibiza bimaze iminsi byibasira uduce dutandukanye tw'igihugu twangije ibikorwa bitandukanye