Lubega Ibrahim ibyaha yahamijwe yabikoze ubwo yari mu mutwe wa P5 aho yakoranaga bya hafi na Ben Rutabana wahoze ari Komiseri Ushinzwe Kongera Ubushobozi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwahamije Sergeant Lubega Ibrahim ufite ubwenegihugu bwa Uganda ibyaha by’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba mu gihe icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi banabi no kugirana umubano na Leta z’amahanga bitamuhamye.

Urukiko rwagaragaje ko we na bagenzi be ibyo byaha bitabahama kubera ko nk’icyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi atari byo ahubwo babaye mu mutwe w’ingabo zitemewe bityo ko batakongera guhahamwa n’icyo. Rwagaragaje ko icyo kugirana umubano na Leta z’amahanga nta bimenyetso bigaragaza uko buri umwe yagiranye umubano n’izo leta.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruherereye I Kanombe rwahanishije Ex sergeant Lubega Ibrahim n’abagenzi be bane igifungo cy’imyaka 25 cyane ko bari bafite n’inshingano muri P5 kandi bari bafite n’uburyo bwo kuba batoroka bityo ko kuba batarabikoze bishimangira ko bagiye muri uwo mutwe ku bushake.

Abandi bakatiwe igifungo kimwe na Lubega Ibrahim barimo Ngirinshuti alias Kanyemera, Mbarushimana Aime Erneste, Ntebuka Donatien na Nzabamwita Gaston wigize no gukatirwa imyaka 23 na Gacaca ariko agatoroka atarangije igihano.

Muri uru rubanza harimo abahanishijwe gufungwa burundu bahoze muri Rud Urunana bari mu bagabye igitero i Musanze mu mu 2019 kigahitana abaturage 15 abandi bagakomereka bikomeye.

Rwahanishije kandi abagera kuri 21 igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 na batandatu bahanishijwe gufungwa imyaka 10.

Incamake kuri Rtd Sergeant Lubega Ibrahim

Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.

Ni umwe mu barwanyi 38 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana baburanishijwe n’Urukiko rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim, bwavuze ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe. Icyo gihe yanyuze i Burundi.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ubwo yari akiri i Burundi ngo yagiranye ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.

Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda.

Bageze Masisi bagabweho igitero n’ingabo za RDC zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza na RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA.

Mu kuburana Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.

Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.

Rtd Sergeant Lubega Ibrahim wabaye mu ngabo z'u Rwanda zikiri RPA yahanishijwe gufungwa imyaka 25
Rtd Sergeant Lubega Ibrahim wabaye mu ngabo z'u Rwanda zikiri RPA yahanishijwe gufungwa imyaka 25