Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko uwo muganga yafashwe ku cyumweru tariki 13 Kanama, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe agitegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Uwo muganga ari gukorwaho iperereza ku byaha birimo kumena amabanga y’akazi, gusaba no kwakira indonke ndetse no kunyereza umutungo.
Yavuze ko uyu muganga yasabaga imiti avuga ko agiye kuyifashisha mu kuvura imfungwa n’abagororwa we akayijyana kuyigurisha ku bafite farumasi hanze ya gereza.
Uyu muganga kandi ashinjwa gufata nabi amadosiye y’abarwayi ndetse no gukoresha telefone binyuranye n’amabwiriza ya gereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!