00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganura wihariye w’urubyiruko, umwanya wo kumurika ibyo rwagezeho

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 August 2015 saa 02:38
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, abanyarwanda bagiye kwizihiza umuganura wihariye, bamurika ibyo bagezeho mu myaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa 20 Kanama 2015, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko Norbert Shyerezo yavuze ko urubyiruko ruzamurika ibyo rwagezeho ndetse rukanakangurirwa kubisigasira.

Yakomeje avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda igira iti ”Twahisemo kuba umusingi w’iterambere”, ikaba igaragaza inyota urubyiruko rufite, yo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Ati ”Si ukuvuga ko kuba umusingi w’iterambere ari uko u Rwanda nta musingi rufite, ahubwo ni uko mu nkingi zikomeye z’iterambere byari ngombwa ko natwe tugira aho dushyira imbaraga zacu nyinshi kugira ngo natwe dutange umusanzu mu kubaka igihugu.”

Ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko busobanurira abanyamakuru imigendekere y'Umuganura wihariye...

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihizwa kuwa 12 Kanama, uyu mwaka mu Rwanda ukaba uzizihizwa kuwa 22 Kanama 2015.

Uretse kumurika ibyo bagezeho, urubyiruko ruzanarebera hamwe icyo rwakora ngo rukomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kumenya kugena ejo hazaza h’igihugu cyabo.

Ibi bikorwa byose bizabera ku rwego rw’umurenge, aho abayobozi bazanasabana n’urubyiruko ndetse hakaba n’igitaramo cy’uburere mboneragihugu, ku rwego rw’igihugu iki gikorwa kikazabera mu Karere ka Musanze.

Ibyo urubyiruko rwagezeho biri ukwinshi: Ikoranabuhanga, Kwihangira imirimo n'ibindi...
Abana baganura umusaruro w'ubuhinzi bw'ababyeyi babo, ariko ubu bashobora no kuganura umusaruro wabo mu ishuri
Hari abavuga ko Umuganura wabaye umusirimu, ariko MINISPOC ngo si byo...

Mukaneza M.Ange
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages