Ingingo ya 4 n’iya 8 mu iteka rya Minisitiri Nº 001/MINEDUC/2021 of 20/10/2021 rigena ibigenderwaho mu burezi, zivuga ko icyumba cy’ishuri kitagomba kurenza abanyeshuri 46.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, leta yiyemeje gutangiza umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi hirya no hino mu gihugu binyuze mu mushinga wo guteza imbere uburezi bw’ibanze (Rwanda Quality Basic Education).

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasohotse muri uku kwezi yagaragaje ko n’ubu ibyumba by’amashuri bidahagije bituma hakigaragara ubucucike bw’abanyeshuri mu bigo 87 byo mu turere 11 Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Kirehe, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyaruguru, Rusizi na Rutsiro.

Uretse ubucucike, ikibazo cy’ibitabo bidahagije ku banyeshuri no ku barimu kiri mu bigira ingaruka mbi ku myigire n’imyigishirize.

Ubusanzwe amabwiriza agena ko buri munyeshuri agira igitabo cye muri buri somo yiga na mwarimu akaba afite icyo yigishirizamo nyamara kugeza ubu mu mashuri amwe n’amwe cyane cyane abanza, hari aho abanyeshuri batagira igitabo na kimwe.

Ingero ni ku bitabo by’Ikinyarwanda kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane n’iby’Imibare mu mwaka wa kane mu mashuri 46 yo mu turere umunani twa Gicumbi, Gisagara, Kirehe, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyanza na Rusizi.

Aho ibitabo biri abanyeshuri babisaranganya ari benshi kuva ku gitabo kimwe ku banyeshuri 7 kugeza kuri kimwe ku banyeshuri 223.

Muri iyi raporo bivugwa ko iki kibazo gifitanye isano n’igenamigambi rijenjetse mu gukwirakwiza ibitabo n’imicungire mibi y’ibyatanzwe.

Ibyuho mu myubakire y’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero

Muri Nyakanga 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yasinye amasezerano mu mushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’ibanze mu rwego rwo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi n’ubwiherero.

Uturere twashyikirijwe amafaranga agera kuri miliyari 62, 6 Frw duhabwa amezi atanu yo kuba dushoje ibikorwa byo kubaka. Iki gihe cyaje kongerwa ariko n’ubu hari ibitarajya ku murongo kuko henshi imirimo yahagaze amashuri ataruzura.

Iki kibazo cyagaragaye mu turere twa Rulindo, Burera, Musanze, Gicumbi, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Nyagatare, Rwamagana, Huye, Muhanga, Kamonyi, Nyamagabe, Ruhango, Karongi na Rusizi mu mashuri 847 n’ubwiherero 1041.

Imirimo itarakozwe irimo ijyanye n’iy’amashyanyarazi, imiyoboro y’amazi, gutera sima mu byumba no gusiga amarangi aho muri iyi raporo bivugwa ko impamvu ifitanye isano n’ibura ry’ibikoresho by’umwihariko sima.

Amashuri 310 n’ubwiherero 407 byubatswe mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga byubatswe nabi nk’uko byagaragaye mu turere 10 twa Rubavu, Ruhango, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi, Huye, Musanze, Gicumbi, Nyamagabe na Burera.

Intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga

Mu 2019 Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) byatangije umushinga wari ugamije guteza imbere uburezi bw’ibanze binyuze ku kubaka ubushobozi bw’abarimu (Rwanda Quality Basic Education for Human Capacity Development).

Washowemo miliyoni 18,4 z’amadolari ya Amerika ariko kugeza mu mpera za 2021 agera kuri miliyari 13,9 Frw, ni ukuvuga angana na 79% by’agaciro k’umushinga yari akibitse atarakoreshwa.

Minisiteri y’Uburezi kandi yashoye miliyari 6,7 z’amafaranga y’u Rwanda muri porogaramu yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri (Smart Classrooms) hagamijwe gushyira imbaraga mu myigishirize n’ubushakashatsi hakoreshehjwe mudasobwa, internet n’ibikoresho by’amajwi n’amashusho.

Igenzura ryagaragaje ingorane zatumye iyi porogaramu idashyirwa mu bikorwa n’intego zayo ntizigerweho. Byatewe ahanini no gutanga mudasobwa ahatari ibyumba byabugenewe, amashuri yazihawe atagira internet, mudasobwa zidakora kubera ko zapfuye ntizisanwe, abarimu badafite ubumenyi n’ibindi.

Amashuri yose yagombaga guhabwa mudasobwa 100% bitarenze mu mwaka wa 2018/2019.

Iyi ntego yasubiwemo binyuze mu mugambi wa ‘Education Sector Strategic Plan (ESSP) 2018 – 2024 aho amashuri agera kuri 53% agomba kugezwamo mudasobwa n’ibindi bikorwaremezo bikenewe muri ‘Smart Classrooms’ bitarenze umwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.

Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Smart Classrooms’ rigeze kuri 48% kuko kugeza mu Ukwakira 2021, amashuri 850 kuri 1764 yo mu cyiciro cy’ayisumbuye ni yo yari amaze gushyirwamo ibyo bikoresho.

Umugenzuzi w’Imari kandi yagaragaje icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize, u Rwanda rwatewemo inkunga n’Ikigo cya Korea gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

Uyu mushinga watangijwe mu 2017 ushorwamo miliyari zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ariko mu mafaranga REB yashyikirijwe agera kuri 51% yari akiri kuri konti ubwo igenzura ryakorwaga.

REB yagombaga gushyiraho ibigo 60 by’icyitegererezo [bibiri muri buri karere bitarenze 2020/2021]; igenzura ryagaragaje ko 27 ari byo byari bimaze kubakwa mu Ukwakira 2021.

Andi mafaranga arenga miliyari 81 yatanzwe na Export–Import Bank yo mu Buhinde, yagombaga kubaka ibigo 10 by’imyuga mu turere 10 n’ibigo bine bihugura ba rwiyemezamirimo mu turere tune.

Nyuma y’imyaka ine n’amezi 10, ibikorwa byari biteganyijwe ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa. Inguzanyo yishyuwe kugeza muri Kamena 2021 yari igeze kuri 0.21% mu gihe miliyari 80 Frw yari akibitswe.

Nk’uko byakunze kugarukwaho muri raporo z’Umugenzuzi w’Imari zabanje, umushinga wo kubaka ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli (Hospitality Management Institute- Kigali) wongeye gutungwa urutoki bitewe n’ubukererwe bwagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Ni ishuri ryashyikirijwe Rwanda Polytechnic rivuye muri WDA muri Gicurasi 2021. Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko rizatangira gukora mu 2016.

Muri Mata 2022, imirimo y’ubwubatsi yari igikomeje ndetse leta yari imaze kuritangaho miliyari 3,1 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ibikoresho byagombaga kwifashishwa byaguzwe miliyoni 790, 1 Frw byari bibitswe mu gihe cy’amezi 15 bidakoreshwa aho hari impungenge z’uko bishobora kwangirika.

Ikindi kibazo mu micungire y’umutungo cyagaragaye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryaguze imashini zidoda zigenewe Nyabihu TVET ku giciro gihanitse ugereranyije n’igisanzwe ku isoko.

Iyo izi mashini zigurwa ku giciro gisanwe, iri shuri ryari kuzigama agera kuri miliyoni 57,6 Frw; byiyongeraho ko hari n’ibindi bikoresho byagiye bigurwa ariko bifite ubuziranenge bucuriritse ugereranyije n’agaciro k’amafaranga yabitanzweho.

Umushinga wa 'Smart Classrooms' ni umwe mu yo Umugenzuzi w'Imari ya leta yasanzemo ibyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryawo
Umushinga wa 'Smart Classrooms' ni umwe mu yo Umugenzuzi w'Imari ya leta yasanzemo ibyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryawo