00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Umugore akwiye kumvwa kuko ari we nkingi y’umuryango”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 August 2013 saa 08:10
Yasuwe :

Kugira umuryango nyarwanda muzima, ushoboye kandi urangwa n’amahoro arambye, umugore akarushaho kumvwa mu muryango Nyarwanda ndetse no ku Isi hose, ni imwe mu ntego z’Umuryango “Rwanda Women’s Network”.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa by’Umushinga ”Umugore Arumvwa”, mu karere ka Gatsibo. Uyu mushinga uterwa inkunga n’umuryango Rwanda Women’s Network, ku bufatanye na CARE International Rwanda n’Umuryango w’ibihugu (…)

Kugira umuryango nyarwanda muzima, ushoboye kandi urangwa n’amahoro arambye, umugore akarushaho kumvwa mu muryango Nyarwanda ndetse no ku Isi hose, ni imwe mu ntego z’Umuryango “Rwanda Women’s Network”.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa by’Umushinga ”Umugore Arumvwa”, mu karere ka Gatsibo. Uyu mushinga uterwa inkunga n’umuryango Rwanda Women’s Network, ku bufatanye na CARE International Rwanda n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi.

Rwanda Women’s Network ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira iterambere n’imibereho myiza y’abagore mu Rwanda, watangiye mu 1997. Wita ku bagore bakorewe ihohotetwa rishingiye ku gitsina n’abandi batishoboye.

Umuyobozi wa Rwanda Women Network mu Rwanda, Barikungeri Mary, yavuze ko zimwe mu ntego z’uyu muryango ari uguha ubushobozi abagore bakennye n’abapfakazi mu bukungu, binyujijwe mu kubongerera ubushobozi mu gucunga umutungo no kuzamura ubukungu n’imibereho mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperance, atangiza ku mugaragaro iki gikorwa yagarutse ku gaciro k’umugore mu muryango Nyarwanda.

Ati ”Umugore akwiye kumvwa mbere y’abandi bose, kuko ari we nkingi y’umuryango, akarindwa icyamudindiza mu buzima bwe bwa buri munsi, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakunze kugaragara haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.”

Umuryango Rwanda Women Network, watangiye ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 1995, ubinyujije mu kigo “Icyizere” (Ikigo cy’abarokotse ihohotetse rikomoka ku gufatwa ku ngufu n’andi moko y’ihohoterwa abagore bahuye na yo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994).

Ibyo bigo bikaba biherereye mu turere twa Gatsibo, Nyarugenge, Gasabo na Bugesera. Mu karere ka Gatsibo uyu mushinga ukaba ukorera mu mirenge itanu ari yo Gatsibo, Kiramuruzi, Murambi, Muhura na Kageyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages