Ku bafatanye bw’imiryango nka Resaux des Femmes, Duhozanye, Profemme Twese Hamwe ndetse na Action Aid, bakora ibikorwa bigamije gutuma umugore akora icyamwinjiriza amafaranga, aho batanga amahugurwa n’izindi nkunga ngo umugore yigobotore imbogamizi zituma adatera imbere.
Christelle Karekezi umukozi wa Action Aid, yemeza ko umugore nagira uruhare mu kwinjiza amafaranga mu rugo, ntahore muri ya mirimo yo mu rugo gusa, bizafasha umuryango we kubaho neza, umugore adategereza guhabwa buri kimwe cyose n’umugabo.
Ati “Ibyo ni byo bidushishikaje, kugira ngo dufate ingamba zuko umugore yakoroherezwa mu mirimo yo mu rugo, ayoboke n’ibindi bikorwa byinjiza amafaranga barimo guhinga no korora kijyambere, ubucuruzi n’ibindi.”
Iyi miryango yita ku iterambere ry’umugore ivuga ko yigisha n’abagabo guha uburenganzira abagore babo, bakabashyigikira mu bikorwa bifuza gukora bibateza imbere, kandi bagaha agaciro imirimo yo mu rugo ikorwa n’umugore kuko ivunanye.
Imirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore ahanini bikavugwa ko idahabwa agaciro n’abagabo babo, irimo gukora isuku, kwita ku bana, gushaka inkwi, guteka, kumesa, n’iyindi. Abagabo benshi ntibayiha agaciro aho bavuga ko umugore yiriwe mu rugo ntacyo akora, kuko atinjiza amafaranga.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mugombwa ho mu Karere ka Gisagara, batewe inkunga n’iyi miryango bavuga ko nyuma yo kuyoboka imirimo yinjiza amafaranga mu rugo, byatumye amahoro ahinda mu miryango yabo.
Uwitwa Nduwayezu ati “ Umugabo yahoraga ambwira nabi ngo musaba amafaranga y’ubusa, (…) nabaga musabye amafaranga yo kugura umwenda cyangwa kugura umunyu. Kuri ubu mpinga kijyambere nkeza ibigori n’ibishyimbo, tukabona ibyo kurya nakenera ikindi kintu nkajyana ku isoko kubyo nahinze nkakigurira ntiriwe nsaba umugabo amafaranga.”
Abagore bo muri uyu murenge baganiriye na IGIHE bemeza ko kuba umugore abaho ateze buri kimwe cyose ku mugabo we, bituma asuzugurwa bikaba byamuviramo guhohoterwa.
Iyi miryango nterankunga ndetse n’ubuyobozi bikangurira abana b’abakobwa kwitabira kwiga, no kwitoza gukora ibikorwa byinjiiza amafaranga hakiri kare, kugira ngo bitegurire ejo heza hazira ubukene n’ihohoterwa.



















TANGA IGITEKEREZO