00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Bobi Wine ntateze kumubuza gukora politiki

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 August 2018 saa 08:34
Yasuwe :

Umugore wa depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine, yatangaje ko adateze gusaba umugabo we kuva muri politiki kuko yemeye kubana nawe azi ikimutegereje.

Ku wa 13 Kanama nibwo Bobi Wine n’abandi badepite barimo Francis Zaake batawe muri yombi, bashinjwa ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’uko imodoka ya Perezida Yoweri Museveni wari uvuye kwamamaza Nusura Tiperu, umukandida w’ishyaka rya NRM mu gace ka Arua itewe amabuye.

Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda, umugore we Barbie Kyagulanyi, yavuze ko atazacika intege kuko azi neza ko umugabo we ari umwere, kandi ari umunyembaraga uharanira ibyo yemera.

Ati “Ntabwo ntewe ubwoba n’ibiri kuba kuko nzi neza ko umugabo wanjye ari umwere. Bobi ni umunyembaraga, yavuze ko nubwo amagufa yavunika ndetse umubiri ukangizwa, nubwo yagira ibikomere bidakira cyangwa agapfa, yifuza ko abantu bamenya ko akirwanirira ibyo yemera.”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo nshobora kumubuza gushyira mu bikorwa umuhamagaro we, Imana iduhitamo ngo dukore ibintu runaka, Imana yamushyize ku Isi ngo abe aribyo akora, nk’umugore we ngomba kumushyigikira uko byagenda kose.”

Uyu mugore kandi yavuze ko abana be yamaze kubabwira ko umubyeyi wabo afunzwe.

Gufungwa kwa Bobi Wine kwakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko we na bagenzi be bakomeje gukorerwa iyicarubozo, amashusho ashyirwa hanze agaragaza polisi yifashisha amasasu n’imyuka iryana mu maso mu guhangana n’abigaragambya.

Umugore wa Bobi Wine ntateze kumubuza gukora politiki

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages