00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Sheikh Musa Fazil yitabye Imana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 March 2017 saa 11:45
Yasuwe :

Umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yitabye Imana azize uburwayi.

Umwe mu bo mu muryango wa Sheikh Musa Fazil yabwiye IGIHE ko Uwimana Ziada yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2017.

Uyu mubyeyi ngo yari amaze igihe arwariye muri ibi bitaro gusa mbere yabanje kujya kuvurizwa mu Buhinde ariko uburwayi bukomeza kunanirana.

Uwimana yari Umushinjacyaha mu Karere ka Gasabo.

Sheikh Musa Fazil Harelimana uyobora Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) yamaze igihe kirekire muri Guverinoma y’u Rwanda akurwamo mu Ukwakira 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages