00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Visi Meya wa Musanze yavuye mu bitaro nyuma yo guhohoterwa n’umugabo we

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 31 August 2019 saa 08:57
Yasuwe :

Umugore wa Ndabereye Augustin usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasezerewe mu bitaro bya Ruhengeri, yagiyemo nyuma yo gukubitwa n’umugabo we wahise atabwa muri yombi kuri uyu wa Gatanu.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwatangaje ko uyu mugore yamaze gusezererwa nyuma yo gusanga ikibazo yagize gishobora kwitabwaho ari mu rugo.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr. Muhire Phirbert yemereye IGIHE ko ubwo yakiraga uyu mugore yari ameze nabi kuko yari afite ibikomere ku mutwe, kandi ngo yagaragaraga nk’uwahungabanye kuko yavugishwaga.

Ati “Twamwakiriye ameze nabi cyane, nabivuga mu buryo bubiri. Icya mbere ni uko yari afite ibikomere ku mutwe hariho utubyimba ubona ko amaraso yari yipfundikiyemo imbere, bakunze kubyita mfunira, ibyo bikomere birababaza cyane. Ikindi ni uko wabonaga ibitekerezo bye bitagenda neza kuko yari ameze nk’uwahungabanye.”

Dr. Muhire akomeza avuga ko bakoze ibishoboka byose akitabwaho, ubu ubuzima bwe bumeze neza ndetse yamaze gusezererwa

Ati “Twakoze ibishoboka byose tumwitaho ndetse avurirwa mu cyumba cye cyihariye, abaganga bacu bakora mu bijyanye n’ihungabana bamwitaho, kugeza ubu ubuzima bwe bumeze neza ndetse ubu yamaze no gusezererwa asubira mu rugo. Gusa abaganga bacu mu bijyanye n’ihungabana bazakomeza kumusura iwe mu rugo bakurikirane ubuzima bwe kugeza akize, kuko imiti imugabanyiriza uburibwe ku bikomere afite yo yayitahanye”

Umwe mu bakozi waho wakoraga ataha, avuga ko amakimbirane yatumye abakoresha be barwana atayazi cyane ko byabaye atashye, gusa ngo bakundaga kurwana.

Ati “Numvise abaturanyi bampamagara kuri terefoni ngo ninze nkize mabuja baramwishe. Nahise nza nsanga hari n’abantu benshi ariko babuze aho baca ngo batabare kuko hari hafunze, Visi Meya niwe wakinguye ahita yinjira mu modoka n’ubwoba bwinshi arasohoka, gusa yari yakomerekejwe n’ikirahuri cy’urugi ku kaboko, ubanza yari agiye kwa muganga. Bajyaga bakunda kurwana cyane nkabakiza ariko sinzi icyo baba bapfa.”

Kugeza ubu Ndabereye ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Muhoza, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranweho cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye.

Umugore yapfuwe umusatsi bituma amaraso yipfundika ku mutwe
Umugabo na we yari yakomeretse
Umukozi yakomeretse ku ntoki
Urugi rwamenetse ikirahuri muri uko kurwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages