00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Visi Perezida w’u Buhinde yasuye Isange One Stop Center, yishimira serivisi zihatangirwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 February 2017 saa 01:04
Yasuwe :

Salma Ansari, umugore wa Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yasuye Isange One Stop Center iherereye ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru, atangaza ko yishimiye serivisi zitangirwa muri iki kigo, ahamya ko zigiye kubabera isomo.

Ubwo yasuraga ahakorera Isange One Stop Center, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, Salma yatambagijwe ibice bitandukanye biyigize ndetse asobanurirwa serivisi zijyanye no gufasha abana n’abagore baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zihatangirwa.

Salma ari kumwe n’itsinda ry’abandi bayobozi bo mu Buhinde riyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu, Hamid Ansari bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano igihugu cye gifitanye n’umugabane wa Afurika.

Salma Ansari yagaragaje ko ari iby’agaciro kugira ikigo nka Isange One Stop Center cyita ku bantu bahura n’ihohoterwa, bitabwaho bitari ku mubiri gusa ahubwo no mu buryo bw’imitekerereze.

Yatangaje ko n’ubwo iwabo basanzwe bafite ibigo byinshi bikora nk’iki, uburyo mu Rwanda bita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizatuma hari byinshi bavugurura.

Yagize ati “Ni ikigo gitangaje, natangajwe n’ukuntu bita ku bantu bari mu bibazo badafite undi bakwirukira. Muri kubitaho, mukareba ibibazo by’umubiri n’imitekerereze abagore n’abana banyuramo. Iki ndatekereza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.”

Umuyobozi wa Isange One Stop Center ya Kacyiru, SP Shafiga Murebwayire yavuze ko kuba abanyamahanga baza gusura no kureba uko iyi serivisi itangwa ari ikimenyetso ko iki kigo gitanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitabaye ngombwa ko bashyirwa ku karubanda.

Isange One Stop Center ni ikigo cyashinzwe ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame mu 2009, gitangira gikorera mu bitaro bya Polisi y’Igihugu mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi baba biganjemo ab’igitsina gore.

Iki kigo kandi cyakira abacyohererejwe bakeneye ubufasha mu gusuzumwa hakusanywa ibimenyetso bizifashishwa mu butabera, ababyeyi batwite, abafite uburwayi bwo mu mutwe, ubujyanama mu buzima bwa buri munsi no gusubizwa mu buzima busanzwe ku wahohotewe.

Salma Ansari asuhuzanya na bamwe mu bakozi ba Isange One Stop Center
Salma Ansari (hagati) atambagizwa ibice bigize Isange One Stop Center iherereye ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru
Salma Ansari yeretswe serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center
Salma Ansari yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Salma Ansari aganira n'itangazamakuru yavuze ko bakuye isomo kuri serivisi zitangirwa muri iki kigo
Salma Ansari yafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi bamwakiriye ubwo yasuraga Isange One Stop Center

Amafoto: Nkurunziza Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages