Providence utuye mu Kagali ka Kamukina, abana n’umukobwa we umaze imyaka ine afite ikibazo cy’ubumuga.
Yafashwaga n’inshuti, abaturanyi ndetse n’Umuryango Women Foundation Ministries abarizwamo utera inkunga abagore.
Akimara kubona ko umukobwa we amaze kumugara,yahise ahagarika akazi kugira ngo amwiteho.
Inkunga yahawe izakoreshwa mu gutangira umushinga w’ubucuruzi, kubonera umukobwa we akagare k’abafite ubumuga no kugira imibereho myiza.
Providence watunguwe n’iyo nkunga, yagize ati ″Simbyumva uburyo ndi umunyamahirwe bigeze aha, ndashimira cyane Airtel ku nkunga iduteye, najyaga mpangayikishwa n’uburyo twabaho, ariko kubera iyi mpano, nzagerageza kubeshaho umukobwa wanjye neza”.
Pasiteri Liz Bitorwa, wari uhagarariye Umuryango Women Foundation Ministries, yavuze ko Providence ari umubyeyi mwiza wakoze uko ashoboye akita ku mwana we, nubwo nta kazi agira.
Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda, Mr. Michael Adjeim, yavuze ko inkuru ya Providence ikora ku mutima kandi ko bizeye ko inkunga bamuhaye izamufasha kubaho neza hamwe n’umukobwa we, ndetse ko Airtel izakomeza gufasha abantu n’imiryango yatoranyijwe muri iyo gahunda y’urukundo y’iminsi 14.
Airtel muri iyo minsi 14, izatanga ibikoresho n’amafaranga, inatere inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO