Ntabwo iyi nkuru igiye kugaruka kuri ayo mateka ariko nta n’ubwo ari ugutandukira cyane usanishije ayo mateka ya Bibiliya n’umusaruro w’ihuriro ry’abagize umuryango ku rwego rwa buri Kagari rigamije gushaka umutuzo n’iterambere.
Iryo huriro rimaze kubaka izina nk’Umugoroba w’ababyeyi aho buri karere gafite umunsi umwe mu kwezi abagatuye bagahurira hamwe mu mudugudu, bagacoca ibibazo bibangamiye Kanaka na Nyirakanaka mu mibanire n’iterambere ryabo.
Buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi, saa munani z’umugoroba, Musonera Michel n’umufasha we Kakuze Thérèse, bitegura kujya mu mugoroba w’ababyeyi ubera mu kabuga ka Musebeya kari muri metero nka 800 uvuye mu rugo rwabo.
Saa kumi zibura iminota umunani, imvura ihise, uyu muryango n’abaturanyi bawo, bataramiye mu Mudugudu wa Musebeya, AKagari ka Muganza, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bicaye mu kibuga bakubita igitwenge.
Bategereje ko abandi bagaruka, Perezida w’umugoroba w’ababyeyi agatangiza icyabazinduye dore ko uwo munsi imvura yari yaguye ikabatatanya batageze ku ntego.
Ababyeyi b’abagore n’abagabo batuye muri uyu mudugudu bungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango hagamijwe kurushaho kwiteza imbere, kunoza imibanire, gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.
Ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, IGIHE yasuye uyu mugoroba w’ababyeyi, tuganira n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane ariko ubu ikaba ihamya ko iri mu kinyotera cy’umubano uzira umwiryane.
Mu buhamya bwabo, Musonera n’umufasha we Kakuze bavuga ko bari mu kinyotera cy’umubano utagira uko usa, nyuma y’igihe kirekire bamaze barebana ay’ingwe nta n’umwe ushaka guca bugufi.
Intandaro y’amakimbirane y’uyu muryango yatutumbye guhera mu 2017 ubwo Musonera yafungurwaga, bakananirwa kumvikana mu rugo, umugabo ashaka kuba umutware w’urugo, umugore nawe ntabyumve kuko igihe umugabo atari ahari ariwe warebwaga n’inshingano zose.
Musonera ati “Mfunguwe nageze mu rugo umufasha wanjye turananiranwa cyane ibyo avuze ntitwumvikane, nanjye navuga ibyo mvuze ntabyumve.”
Yakomeje agira ati “Nta muntu waduteranyaga uretse imyumvire yacu! Kubera igihe nari mfunze, yamaze imyaka 20 yiyobora. Ni icyo twapfaga.”
Kakuze yavuze ko umugabo we agifungurwa bananiwe no kumvikana ku mitungo y’urugo, bitabaza ubuyobozi ngo bubakiranure ariko biranga biba iby’ubusa.
Ati “Twagiye mu Kagari, tujya muri Polisi ariko ibyo byose dupfa biranga, ku buryo bageze no ku bana bacu bashyingiwe, baza kuduhana ntibikunde.”
Uyu muryango wakomeje kubana nabi nyuma abagize komite y’umugoroba w’ababyeyi mu Mudugudu wa Musebeya barabasura babagira inama yo kujya kwifatanya n’abandi, bakabagira inama y’uko amahoro n’ituze byagaruka mu rugo rwabo.
Barabikurikije, guhera 2017 buri cyumweru ntibatangwe aho bateranira, bakabagira inama ndetse bakajya bagenzura aho amakimbirane muri uyu muryango ageze akemuka.
Musonera ati “Umugoroba w’ababyeyi uradufasha cyane, ukaza ukatugira inama. Bamaze igihe kinini baza kutugira inama, tuza kuzikurikira ubu rwose mu rugo turatekanye.”
Kakuze yunzemo ati “Ubu rero umugoroba w’ababyeyi twarawumvise, utugirira neza uraza uratubumbabumba noneho hakurikiraho n’isibo. Niyo yangaruye mu rugo nari nagiye mara ukwezi n’igice mvuga ko ntazongera no kugaruka.”
Isibo ni urwego uyu mugoroba w’ababyeyi washyizeho rukurikirana urugo ku rundi imibanire y’abarugize ndetse ikagerageza kurwunga bya buri munsi mu gihe bagitegereje umunsi umwe bateraniraho mu Kwezi.
Kakuze ati “Nagira inama n’abandi bafitanye ibibazo yo kugana umugoroba w’ababyeyi uzajya ubunga, ntibakagirane ibibazo ngo bagende bicecekere.”
Umugoroba w’ababyeyi warenze kunga abasangira uburiri
Uretse Kakuze na Musonera bari barashwanye basangiye uburiri, umugoroba w’ababyeyi hari n’indi miryango ituranye yari ifitanye amakimbirane ariko uyifasha kwiyunga.
Ndagijimana Emmanuel yavuze ko yamaze igihe arebana ay’ingwe n’umugore wa Murumuna we Ruzindana Eugène, bashinjanya amarozi.
Umuryango wa Murumuna we wari ufite ikibazo cy’uko utarabyara umwana w’umuhungu, guhera 2017 ugashinja Ndagijimana ko awurongera kubyara abakobwa gusa.
Bakomeje kurebana ay’ingwe kugeza ubwo umuryango wa Ruzindana wimukiye mu Karere ka Rwamagana ariko nyuma aza kugaruka ku Kamonyi.
Ndagijimana ati “Nta we utabizi ibintu byarakomeje bijya ku Kagari no kuri Polisi byarahageze nari nzi ko ntazongera kuvugana nawe, nawe ari uko abyumva.”
Komite y’umugoroba w’ababyeyi yaganirije iyi miryango ndetse bayisaba kwitabira umugoroba w’ababyeyi nk’uko umunyamabanga wawo, Nikuze Daphrose, yabisobanuye.
Ndagijimana yavuze ko abagize komite y’umugoroba w’ababyeyi n’abaturage babaganirije, bakumvisha murumuna we ko kubyara abahungu cyangwa abakobwa gusa bitarogwa, baza kwiyunga mu ntangiriro za 2019.
Ati “Ariko icyo nshimira umugoroba w’ababyeyi waduhuje kugeza ubwo dusabanye imbabazi…uyu munsi abana bacu barasurana natwe tugasurana muri macye ingo zacu nta mwiryane ukibamo tubanye neza.”
Umugoroba w’Ababyeyi, inkingi y’imibereho myiza n’iterambere
Uretse kuvugutira umuti ibibazo bibangamira imibanire y’abagize umuryango n’abaturanyi, umugoroba w’ababyeyi ni n’ishuri rikomeye abawugana bigiramo amasomo menshi y’ingenzi.
Muri ayo harimo uburyo bwo guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nk’imirire mibi, aho bahugurana gutegura ifunguro rikungahaye intungamubiri, kwizigama aho bashishikarizanya gukora amatsinda yo kwizigama, guhinga kijyambere n’ibindi.
Nikuze yavuze ko amasomo baha abaturage, abagize Komite y’umugoroba w’ababyeyi baba barayahuguriwe
mbere ku buryo bayatanga badasobwa.
Bigisha abaturage uburyo bwo gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturanyi warwaza indwara zifitanye isano n’imirire mibi, bahugura abaturage uburyo bwo guhinga kijyambere n’ibindi.
Mu rwego rwo kwiteza imbere, uyu mugoroba w’ababyeyi wakoze amatsinda yo kwizigamira 12, rimwe rigizwe n’abantu 20.
Batanga umugabane buri wa kane w’icyumweru ujyanye n’ubushobozi bwa buri wese bagamije ahanini kuziyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Nikuze yavuze ko muri Kamena bagabana ayo bizigamye bakishyura mituelle de santé. Rimwe mu matsinda yakurikiranye, umwaka ushize ryagabanye rimaze kwizigamira agera ku bihumbi 300Frw.
Ahakeneye imbaraga
Nikuze yavuze ko nubwo umugoroba w’ababyeyi ugenda ugaragaza umusaruro ufatika, abagize komite bakwiye kugenerwa amahugurwa ahoraho abafasha kwigisha abaturage badasobwa.
Ati “Umugoroba w’ababyeyi ugomba kuba ufite komite y’abantu b’inararibonye noneho bakagenerwa amahugurwa ahoraho kuko hari igihe muri komite hajyamo abandi batahuguwe.”
Nikuze avuga ko umugoroba w’ababyeyi ari ingenzi mu nkingi zitandukanye z’iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza kuko hari ibibazo byinshi wagiye ukemura bitarinze kugezwa ku nzego z’ubuyobozi.
Umugoroba w’Ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu 2010, watangiye ari ‘Akagoroba k’abagore’ kabafashaga kuganira ku bibazo bahura nabyo no kubikemura.
Kubera akamaro kagaragaje hafashwe icyemezo ko waba ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ maze ugahuza ababyeyi bombi, abagore n’abagabo. Mu 2013 nibwo watangijwe na Madamu Jeannette Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO